DRC: Perezida Kabila, Zuma na dos Santos mu nama iza kwiga no kuri FDLR

Publié le 19 Janvier 2015

DRC: Perezida Kabila, Zuma na dos Santos mu nama iza kwiga no kuri FDLR

Iyi nama iteganyijwe kuri uyu wa mbere mu mujyi wa Kinshasa hagati ya Perezida, Joseph Kabila, wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Jacob Zuma wa Africa y’Epfo na Jose Eduardo dos Santos wa Angola, mu byigwa hari ubufatanye hagati ya Angona na DRC ariko n’umutekano nk’uko ibitangazamakuru muri Angola bibivuga.

Minisitiri muri Angola ushinzwe Africa n’Uburasirazuba bwo Hagati, Joaquim Espírito Santo, yabwiye radio y’igihugu ya Angola, abakuru b’ibihugu baza gusuzuma ibijyanye no gukoresha ingufu za gisirikare ku nyeshyamba za FDLR zimaze igihe ziteza umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa, ndetse n’akere.

Uyu muyobozi avuga ko nyuma y’aho FDLR inaniriwe kubahiriza igihe yari yahawe ngo ibe yarambitse intwaro hasi, hari ibigomba gukorwa muri byo hakabamo no gukoresha imbaraga za gisirikare mu kwambura intwaro FDLR.

Avuga kuri iyi nama ngishwanama yagize ati “Kubonana birakenewe kugira ngo hasuzumwe uko ibintu byakorwa no kureba ingaruka zinyuranye zabaho igihe habaye igitero cyo kwambura intwaro.”

Espirito Santos avuga ko bikwiye ko Uburasirazuba bwa Congo Kinshasa bwabona umutekano usesuye kugira ngo hakorwe ibikorwa by’iterambere.

Ikinyamakuru Romandie cyo cyatangaje ko amakuru gikesha AFP ari ay’uko Perezida dos Santos wa Angola ari na we uyoboye Inama mpuzamahanga yo mu bihugu bigari (ICGLR), aza gusinyana amasezerano y’ubufatanye n’ubuhahirane na Joseph Kabila cyane mu bijyanye n’ubwikorezi.

Romandie cyavuze ko Angola na DRC baza gusinya amasezerano yo gusubukura ingendo z’indege hagati ya Luanda na Kinshasa, dore ko hari hashize imyaka itatu sosiyete y’indege muri Angola TAAG ihagaritse ingendo zigana Kinshasa bitewe n’ibibazo ibihugu byombi byagiranye.

Angola yari yirukanye abaturage ba Congo Kinshasa babaga Luand abadafite ibyangombwa, Congo Kinshasa na yo yirukana Abanyangola ibihumbi n’ibihumbi babaga i Kinshasa.

Aba bakuru b’ibihugu ngo baba bari buganire n’iby’iyubakwa ry’urugomero rw’amashanyarazi runini ku isi Inga, rushobora kuzafasha DRC kugurisha amashanyarazi mu bindi bihugu, magingo aya Africa y’Epfo ikaba yaramaze kugirana amasezerano n’icyo gihugu ku buryo na Angola yaba ifite ubushake bwo kugura amashanyarazi muri DRC azava kuri Inga.

Iyi nama ikurikiye iyo Perezida Jacob Zuma yagiranye na Jose Eduardo dos Santos muri Angola mu cyumweru gishize, ikaba yarabaye mu muhezo.

src: Umuseke

Rédigé par Gakumba Adrien

Repost0
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :