Jean Uwinkindi ntiyanyuzwe n’icyemezo cyo guhindurirwa abunganizi

Publié le 21 Janvier 2015

Jean Uwinkindi ntiyanyuzwe n’icyemezo cyo guhindurirwa abunganizi

Mu iburanisha ry’urubanza ubushinjacyaha bukurikiranyemo Pasiteri Jean Uwinkindi ku byaha bijyanye na Jenoside, kuri uyu wa gatatu tariki 21 Mutarama 2015, urukiko rwategetse ko Me Gatera Gashabana na Me Niyibizi Jean Baptiste bunganiraga Uwinkindi basimbuzwa kuko bivanye mu rubanza, ariko Jean Uwinkindi yavuze ko nta kifuzo yagejeje mu rukiko cyo gushakirwa abandi bunganizi.

Jean Uwinkindi uyu munsi yari yambaye amadarubindi, imbere ye hari impapuro nyinshi n’ikaramu, yageze mu rukiko nta muntu afite umwunganira kuko Me Gatera Gashabana na Me Niyibizi Jean Baptiste bamwunganira ntibagaragaye mu rubanza ndetse nta mpamvu zatanzwe z’uko gusiba.

Urugereko rwihariye mu Rukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, ari na rwo ruburanisha Uwinkindi rwamusabye kugira icyo avuga ku iburanisha rya none.

Uwinkindi yabwiye urukiko ko ataburana adafite abamwunganira, ariko avuga ko bahari uretse ko hari ibyo bakiburana bitarakemuka.

Ubushinjacyaha na bwo bwahawe ijambo, buvuga ko abunganizi ba Uwinkindi Me Gatera Gashabana na Me Niyibizi Jean Baptiste bikuye mu rubanza hakurikijwe ko ubushize bavuye mu iburanisha ritarangiye, ndetse ngo n’uyu munsi batagaragaye mu rukiko.

Bityo ubushinjacyaha busaba urukiko kubimenyesha Minisiteri y’Ubutabera n’Urugaga rw’Abavoka kugira ngo Uwinkindi ashakirwe abunganizi bashya, urubanza rukomeze.

Jean Uwinkindi yahise amanika akaboko, avuga ko ubushinjacyaha atari bwo bumushakira abunganizi, avuga ko we afite abamwunganira uretse ko ngo bari mu rubanza rw’amafaranga kandi ngo rudatandukanye n’urubanza rwe.

Uwinkindi ati “Si ubushinjacyaha bunshakira abunganizi, sinshobora kunganirwa n’abaprokireri (procureur) kandi aribo mburana nabo.”

Nyuma y’umwanya munini, urukiko rwamaze mu mwiherero, rwafashe umwanzuro ko Uwinkindi ashakirwa abandi bunganizi bashya, ngo kuko abambere bikuye mu rubanza hakurikijwe ko batarangije iburanisha ryo ku wa 15 Mutarama 2015 n’uyu munsi bakaba batabonetse, rutegeka kandi ko ababishinzwe babikora vuba urubanza rukazakomeza tariki 5 Gashyantare 2015.

Iki cyemezo cy’urukiko nticyashimishije Jean Uwinkindi, yahise yaka ijambo agira ati “Ndagira ngo menyeshe inteko iburanisha n’abantu bose banyumva ko mfite abunganizi, byandikwe bityo.”

Uwinkindi yavuze ko ibimaze iminsi bitangajwe na Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye, ko iyi ministeri imaze kwakira impapuro zishyuza amafaranga miliyoni 82,5 z’amafaranga y’u Rwanda, ndetse Minisiteri ikaba yaravuze ko ayo mafaranga yishyuwe andi akaba akishyuzwa atari ko bimeze.

Yagize ati “Abavoka banjye nubwo byakwijwe ku maradiyo ko bahembwe za miliyoni, nta mafaranga bahawe kuva mu kwezi kwa kabiri 2014, azabazwe abakozi ba Minisiteri. Mfite abunganizi, sinigeze mbisaba (guhindurirwa), byandikwe bityo.”

Abunganira Jean Uwinkindi, Me Gashabana na Me Niyibizi, bajuririye mu Rukiko rw’Ikirenga nyuma y’uko Minisiteri y’Ubutabera ifashe icyemezo cyo gusesa amasezerano bari bafitanye ajyanye no kunganira Jean Uwinkindi, ubu urubanza rwabo rukaba rwari rutararangira.

Iburanisha ry’uru rubanza rwa Jean Uwinkindi rizakomeza tariki ya 5 Gashyantare 2015.

source: umuseke

Rédigé par Gakumba Adrien

Repost0
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :