Canada: Umunyamakuru mpuzamahanga ukomoka mu Rwanda ari mu mazi abira ashinjwa guhimba inkuru akazitangaza

Publié le 26 Mai 2015

Canada: Umunyamakuru mpuzamahanga ukomoka mu Rwanda ari mu mazi abira ashinjwa guhimba inkuru akazitangaza

Umunyamakuru wari uzwi cyane mu gukora inkuru zijyanye n’umubano mpuzamahanga mu gihugu cya Canada akaba afite inkomoko yo mu Rwanda, Francois Bugingo, aratangaza ko agiye kuba ahagaritse umwuga we akabanza agashakira igisubizo ibirego ashinjwa byo guhimba inkuru ndetse akazitangaza.

Kuri ubu Francois Bugingo yahagaritswe n’ibinyamakuru bitandukanye yakoreraga byo mu mujyi wa Montreal birimo 98,5FM, Le Journal du Montreal na TVA. Uku guhagarikwa kukaba kwaje nyuma y’aho ikinyamakuru La Presse gitangarije ko uyu munyamakuru wari wubashywe yagiye ahimba zimwe mu nkuru yatangazaga kuva ku nkuru za Sarajevo mu 1993.

Bugingo ariko ibi byose yabihakanye, aho ku rubuga rwe rwa facebook yatangaje ko yatunguwe n’iyo nkuru. Mu itangazo yashyize ahagaragara kuri iki cyumweru gishize, yatangaje ko agiye kuba avuye mu ruhame akabanza agategura igisubizo kuri ibyo bintu ashinjwa.

Yakomeje atangaza kandi ko we n’umwunganizi we mu mategeko bari gukorana n’abakoresha be ngo basubize ibyo bibazo byatewe n’iyo nkuru yamuvuzweho muri la Presse.

Umunyamakuru wa La Presse, Isabelle Hachey wasohoye iyi nkuru avuga ko yashidikanyaga kuri Bugingo bigatuma akora iperereza nk’uko yabitangarije umunyamakuru , Mike Finnerty wa Daybreak Montreal.

Hachey avuga ko ikintu kimwe cyamutunguye ari ikiganiro Bugingo yavuze ko yagiranye n’umuhungu wa Kadhafi, Seif al-Islam. Hachey avuga ko yari muri Libya akagerageza kugirana ikiganiro na al-Islam ariko bakamubwira ngo abyibagirwe.

Uyu munyamakurukazi avuga ko ahantu Bugingo yajyaga avuga mu nkuru ze ko yageze akahakura amakuru yabaga atahageze ahubwo yahimbaga aho rimwe na rimwe ngo hari aho yavugaga ko yagiye agira uruhare mu mishyikirano yo kubohoza abantu babaga bafashwe bugwate kandi abeshya.

Ikinyamakuru la Presse cyo kivuga ko ibyo kivuga ko ibyo Bugingo yavugaga byabaga ari ibihimbano bishingiye ku biganiro cyagiranaga n’abantu baba ahantu Bugingo yavugaga ko ariho yakuye amakuru.

src:imirasire

Rédigé par Gakumba Adrien

Repost0
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :