Abafashije FDLR gutera Bugeshi bagaragajwe

Publié le 28 Avril 2016

Uyu musore w’imyaka 19 yari yoherejwe na FDLR gushaka amakuru n’inzira yo gucamo bateye u Rwanda.
Uyu musore w’imyaka 19 yari yoherejwe na FDLR gushaka amakuru n’inzira yo gucamo bateye u Rwanda.

Abagabo batatu harimo n’umukuru w’umudugudu biyemerera gufasha FDLR mu bitero yagabye i Bugeshi muri Rubavu beretswe abaturage.

Mu nama yahuje Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, inzego z’umutekano n’abaturage kuri uyu wa 26 Mata 2016 basaba abaturage kwirinda gukorana na FDLR iri mu migambi yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, hagaragajwe abagize uruhare mu gufasha inyeshyamba za FDLR mu gitero zagabye i Bugeshi tariki 16 Mata 2015.

Umusore w’imyaka 19 wafashije FDLR kwinjira mu Rwanda ndetse no kugaragaza ahari abayobozi bagomba kugabwaho ibitero, yagaragarijwe abaturage avuga ko yari amaze iminsi icumi yihishe yarabuze aho anyura ngo asubire muri Congo. Uyu musore wari umaze igihe gito muri FDLR agahabwa akazi ko kuza mu Rwanda gushaka amakuru n’inzira FDLR igomba kunyuramo itera mu Rwanda, avuga ko bitamushobokeye gusubiranayo n’abateye bakamwizeza kugaruka kumutwara. Agira ati “Banyohereje gutata ahari abayobozi b’inzego z’ibanze no gushaka inzira bazanyuramo ariko sinabona uko nsubiranayo na bo, banyizeza kuzaza kunshyikira ariko aho twagomba kunyura tuhageze tuhasanga abasirikare benshi kandi n’imipaka ya panya yafunzwe tubura aho duca ndafatwa.”

Umwe mu bashinzwe umutekano mu mudugudu, agira ati “Batugezeho bavuye muri Congo mu masaha y’ijoro batugurira igikoma kwa mudugudu cy’ibihumbi bibiri, aho kwihutira gutanga amakuru ko hari abaturage bavuye muri Congo turangarira kwinywera igikoma. Turicuza amakosa twakoze.”Bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze babonye FDLR zinjira mu Rwanda ntibatange amakuru. Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Sinamenye Jeremie, ahamagarira abaturage kuba maso no gutangira amakuru ku gihe, igihe cyose babonye umuntu batazi, naho urubyiruko rwibasiwe mu kwinjizwa muri FDLR arusaba kudashukishwa gushakirwayo imirimo. Abarwanyi ba FDLR babarirwa muri 20 binjiye mu Rwanda tariki ya 16 Mata 2016 barasa ku Biro bya Polisi na Sacco mu Murenge wa Bugeshi. Abaturage bavuga ko ari uburangare bwatumye FDLR ibinjirana kuko ubundi bari basanzwe bahagarika inyeshyamba zayo zishaka kwinjira mu Rwanda

Bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze babonye FDLR zinjira mu Rwanda ntibatange amakuru

Bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze babonye FDLR zinjira mu Rwanda ntibatange amakuru

Rédigé par Gakumba Adrien

Repost0
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :