Akanama k’Umutekano ka UN kemeje ko kwambura intwaro FDLR byihutirwa

Publié le 27 Août 2014

 

New York – Kuri uyu wa kabiri Akanama k’Umutekano ka Loni katangaje ko kwambura intwaro umutwe wa FDLR urwanira mu burasirazuba bwa Congo byihutirwa mu rwego rwo guha amahoro akarere k’ibiyaga bigari.

UNSC_2

Mu itangazo aka kanama kageneye abanyamakuru kavuze ko abagize aka kanama bishimiye ibiri gukorwa mu kurwanya imitwe irwanira mu burasirazuba bwa Congo irimo uwatsinzwe wa M23, n’iya ADF-NALU na FDLR.

Abagize aka kanama batangaje ko kwambura intwaro umutwe wa FDLR byihutirwa kandi ari byo by’ibanze mu guha amahoro akarere.

Muri iri tangazo abagize aka kanama bavuze ko abayobozi ba FDLR na bamwe mu bayigize barimo abasize bakoze Jenoside mu Rwanda.

Aka kanama kavuga kandi ko gahangayikishijwe no kuba umutwe wa FDLR ukomeje kuvugwaho ibikorwa bihonyora uburenganzira bwa muntu mu baturage b’Abanyecongo mu gace k’iburasirazuba bwa Congo.

Itangazo ry’aka kanama rivuga aka kanama gashima umuhate w’imiryango yo mu karere nka ICGLR na SADC yagerageje kureba uko ikibazo cya FDLR n’indi mitwe gikemurwa.

Akanama gashinzwe amahoro ku isi katangaje ko abarwanyi ba FDLR batitabira gahunda yo gushyira intwaro hasi iri gukorwa ubu, hagomba kwifashishwa intwaro bakazamburwa ku ngufu.

src: UMUSEKE

Rédigé par Gakumba Adrien

Repost0
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :