Gen. Nkunda agiye gusubizwa iwabo

Publié le 17 Août 2014

Gen. Laurent Nkunda wari ufungiye mu Rwanda mu gihe cy’imyaka 5 agiye gusubizwa i wabo muri Repubulika Iaharanira Demokarasi ya Congo, nk’uko bitangazwa na Eugène-Richard Gasana uhagarariye u Rwanda muri Loni asobanura uburyo u Rwanda rwiteguye kumwohereza iwabo.

Gen. Laurent Nkunda

Gen. Laurent Nkunda wayoboraga CNDP

Ibi bibaye mu gihe abari abarwanyi ba M23 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yiteguye kubasubiza mu buzima busanzwe, bityo Gn. Nkunga akaba nawe yaba muri iyo gahunda, ikibazo cye kikajyanirana n’ icya bagenzi be bahoze mu mutwe wa M23.

Gen. Nkunda, wari umusirikare mukuru muri ingabo za Congo FARDC, yatawe muri yombi ku itariki ya 22 Mutarama 2009 n’ ingabo z’ u Rwanda ubwo yari ayoboye umutwe wa CNDP warwanyaga Leta ya Congo ikiyobowe na Josph Kabila, afatirwa mu Rwanda yambutse umupaka ku buryo butemewe n’amategeko. 

Ubwo hasinywaga amasezerano i Kampala, hagati ya Bertrand Bisiimwa wa M23 na Raymond Tshibanda, Minisitiri w’ ububanyi n’ amahanga wa Congo, abari inyeshyamba za M23 bemeye gushyira intwaro hasi.

Bimwe mu byari bikubiye muri ayo masezerano hari ugushyira intwaro hasi , gusubiza mu buzima busanzwe bamwe abandi bakaba basubizwa mu ngabo no gutanga imbabazi kuri bamwe muri izo nyeshyamba za M23 ku bataregwa ibyaha ibyaha byibasiriye inyokomuntu ny’ intambara.

U Rwanda rwifuza ko ikibazo cya Gen. Nkunda cyahita kijyanirana n’ icya M23 dore ko hari bamwe bahuje ibirego na we; by’ umwihariko ibyaha by’ intambara.

Minisitiri w’ ubutabera mu Rwanda Johnstone Busingye , mu kiganiro n’ikinyamakuru greatlakesvoice, abazwaga impamvu Gen. Laurent Nkunda akiri mu Rwanda kandi ntagezwe imbere y’ubutabera, yasubije ko Laurent Nkunda akiri mu Rwanda, ko ari ikibazo kigomba kumvikanwaho n’ ibihugu byombi agasubizwa muri Congo, ari ko ngo ntacyo ubutabera bw’u Rwanda bumukurikiranaho, agira ati: “mu butabera bw’u Rwanda nta kirego cye kirimo , niyo mpamvu agomba gusubizwa iwabo”.

umwezi.net

Rédigé par Gakumba Adrien

Repost0
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :