Imbago zose uko ari 22 zigabanya u Rwanda na Congo Kinshasa zabonetse

Publié le 3 Septembre 2014

Komisiyo igizwe n’ impuguke zo mu Rwanda ndetse n’ iza Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yashyizweho mu rwego rwo kugaragaza imbago zigabanya imipaka y’ibi bihugu byombi; yatangaje ko imbago 22 zigabanyije ibi bihugu zabonetse ariko zimwe zikaba zagiye ziboneka muri Congo bisobanuye ko hari bumwe mu butaka bw’ u Rwanda bwari bwarigaruriwe n’iki gihugu.

Nk’uko uyoboye impuguke zo mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, Roger Rachidi yabitangarije Radiyo Okapi ari nayo dukesha iyi nkuru, yavuze ko habanje kuboneka imbago nkeya kuko izindi zari zarangiritse ariko nazo zikaba zabonetse hagendewe ku buryo zari ziteye.

JPEG - 41.3 kb
Ingabo z’u Rwanda n’iza Congo ku mupaka

Roger Rachidi akaba yagize ati: "Twagendeye ku byashyizweho n’inama yari igamije kugabanya imipaka y’ibihugu muri Afurika yabaye mu mwaka w’ 1911 i Berlin mu Budage, imbago zari zisigaye zikaba zabonetse ku musozi wa Heru ahitwa i Kibumba".

Rachidi asoza avuga ko igisigaye ari ukureba aho u Rwanda na Congo bigabaniye mu kiyaga cya Kivu ariko byo ngo ntabwo bizagorana hazakoreshwa uburyo bw’ikoranabuhanga bwa GPS.

Iyi komisiyo ikaba yaratangiye ibikorwa byo gushaka izi mbago taliki ya 26 Kanama, ikaba yarasoje iki gikorwa ku ya 30 Kanama 2014, bikaka biteganyijwe ko izatanga raporo y’ibyavuye muri ibi bikorwa taliki ya 15 Nzeri 2014, mu nama izabera i Kigali yo gusuzuma ibyavumbuwe n’izi mpuguke.

src:imirasire

Rédigé par Gakumba Adrien

Repost0
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :