Abasirikare Ba RDC Baguye Mu Mirwano Yabahuje Na FDLR

Publié le 20 Décembre 2018

Abasirikare Ba RDC Baguye Mu Mirwano Yabahuje Na FDLR

Abasirikare babiri ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo baguye mu mirwano yahuje ingabo z’icyo gihugu n’inyeshyamba za FDLR-FOCA mu misozi ya Mikeno hafi ya Pariki ya Virunga.

Iyo mirwano yabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 16 Ukuboza nkuko byemejwe n’Umuvugizi w’Akarere ka 34 k’igisirikare cya RDC, Major Ndjike Kaiko.

Abaturage bo mu gace ka Hehu na Kibumba babwiye Radio Okapi ko imirwano yatangiye ahagana saa kumi z’umugoroba ikarangira saa tanu z’ijoro.

Iyi mirwano ibaye nyuma y’uko abarwanyi ba FDLR bagerageje kwinjira mu Rwanda banyuze ku mupaka wa Rubavu mu Cyumweru gishize, Ingabo z’u Rwanda zikabasubiza inyuma ndetse bamwe mu bateye bakahasiga ubuzima.

Mu gace ka Mutaho muri Nyiragongo kegereye aho imirwano yabereye abaturage barahunze.

Radio Okapi yatangaje ko Ibiro by’abinjira n’abasohoka bya Kabuhanga na Gasizi ku mipaka y’u Rwanda na RDC byarafunzwe kuva ku wa Mbere.

Rédigé par Gakumba Adrien

Repost0
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :