Afurika y’Epfo ntiyumva ukuntu Amb. Nduhungirehe atafatiwe ibihano

Publié le 14 Décembre 2018

Afurika y’Epfo ntiyumva ukuntu Amb. Nduhungirehe atafatiwe ibihano

Nyuma y’umwuka utari mwiza umaze iminsi uvugwa hagati y’u Rwanda na Afurika y’Epfo ishinja abayobozi b’u Rwanda ndetse na kimwe muu binyamakuru bihakorera kumutuka, kuri ubu iki gihugu kiravuga ko kikifuza gusubiza mu buryo imibanire y’ibihugu byombi nubwo u Rwanda ngo rutateye intambwe ngo ruhane Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga, Olivier Nduhungirehe ndetse n’icyo kinyamakuru.

Ikinyamakuru Rushyashya cyandikirwa mu Rwanda gishinjwa na Afurika y’Epfo kuba cyarise minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Afurika y’Epfo, Lindiwe Sisulu, inshoreke ya Kayumba Nyamwasa wigeze kuba umugaba w’ingabo z’u Rwanda kuri ubu ubarizwa mu buhungiro muri Afurika y’Epfo. Bavuga ko inkuru y’iki kinyamakuru yamaze amasaha 6 ku rubuga mbere yo gukurwaho.

Ubwo minisitiri Sisulu yagiraga icyo avuga kuri ibi yagize ati: “Niba umuntu w’ingenzi mu Rwanda ashobora gutuka minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Afurika y’Epfo, ni nde wundi bashobora gutuka?”

Yakomeje agira ati: “Iyo nza kuba umugabo, ntabwo bari kunyita indaya.”

Umuvugizi wa Sisulu, Ndivhuwo Mabaya nawe yashinje umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda kwibasira minisitiri Sisulu kuko ari umugore, ati: “Kandi nta wamuhagaritse

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru Independent dukesha iyi nkuru Mabaya yagize ati: “Kuba turi mu nzira yo gusubiza mu buryo imibanire n’u Rwanda, umuntu yakwiteze ko minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda yakabaye yararegeye Perezida Kagame imyitwarire y’umunyamabanga wa leta kubwa Sisulu.

Iki kinyamakuru kivuga ko nyuma y’ibyavuzwe kuri minisitiri Sisulu, ngo hagaragaye izindi twit kuri konti z’abashyigikiye Guverinoma y’u Rwanda bashinja Sisulu kuba atitaye ku Rwanda kuko ngo yari yarashyingiranwe na nyakwigendera Prof Rok Ajulu wigeze kwandika arwanya demokarasi y’u Rwanda.

Bwana Mabaya ariko yasubiye mu magambo ya Sisulu asubiza kuri ibi bise ibitero, aho ngo yagize ati: “Maze imyaka isaga 20 ndi minisitiri, kandi sinigeze nishushanya ku Rwanda, ahubwo narengeraga ubwanjye u Rwanda muri cabinet.”

Mabaya yakomeje avuga ko ubwo Sisulu yagirwaga minisitiri w’ububanyi n’amahanga mu ntangiriro z’uyu mwaka yabajije umuyobozi mukuru muri minisiteri ayoboye witwa Kgabo Mahoai ati: “Ni ryari tuzasubiza mu buryo imibanire n’u Rwanda?”

Ngo icyarakaje u Rwanda n’uguhura bitunguranye kwa Sisulu n’Abanyarwanda barwanya ubutegetsi bari muri Afurika y’Epfo, ubwo ngo yari yagiye kumva icyo batekereza. Asubiza ibibazo yabajijwe n’itangazamakuru kuwa 12 Ugushyingo ku bimaze kugerwaho mu gusubiza mu buryo imibanire ya Afurika y’Epfo n’u Rwanda, Sisulu yavuze ko yabonanye na Kayumba Nyamwasa I Johannnesburg, agatungurwa no kumva Kayumba kuri ubu ufite ishyaka RNC rirwanya ubutegetsi yashingiye muri iki gihugu, yifuza kuganira ku kwiyunga n’abayobozi b’u Rwanda.

Umunyamabaga wa leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yanenze uwo mubonano n’ibyawuvuyemo, avuga ko niba Afurika y’Epfo yifuza gushyikirana n’abantu bahamijwe ibyaha bayoboye ibikorwa byo guhungabanya akarere yabikora ku giti cyayo, ariko idashyizemo u Rwanda.

Ibi Ambasaderi Nduhungirehe yatangaje akaba ari byo byateye uburakari Afurika y’Epfo igatangira kumushiinja gutuka minisitiri Lindiwe Sisulu ariko mu kiganiro yahaye VOA kuri uyu wa Gatatu ushize akaba yaragaragaje kuticuza ahubwo akongeraho ko niba hari uwumvise ibi ari igitutsi yabifata uko abyumva ndetse yongera gushimangira ko u Rwanda rutazagirana imishyikirano n’abo rwita abanyabyaha.

Bwiza

Rédigé par Gakumba Adrien

Repost0
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :