Sud – Kivu Intambara Iraca Ibintu : Inyeshyamba 12 Zishwe, Batatu Ba FARDC Batwarwa N’umugezi

Publié le 4 Décembre 2018

Sud – Kivu Intambara Iraca Ibintu : Inyeshyamba 12 Zishwe, Batatu Ba FARDC Batwarwa N’umugezi

Ku Cyumweru tariki ya 2 Ukuboza 2018, ingabo za Congo/Kinshasa, zatangaje ko zishe inyeshyamba 12 Mai-Mai, FNL na She Hassan ariko n’abasirikare batatu batwara n’umugezi.

Izi nyeshyamba ngo zishwe mu bitero simusiga byakozwe iminsi ibiri, mu ishyamba ya Majaga riri mu bilometero 80 uvuye i Mboko, Teritwari ya Fizi, muri Kivu y’Amajyepfo.

Itangazo ryashyizweho umukono n’umuvugizi wungirije w’ingabo za Congo (FARDC) muri Kivu y’Amajyepfo, Capt. Dieudonné Kasereka, yavuze ko hari n’umuyobozi w’inyeshyamba wishwe.

Yagize ati “FARDC yakomeje gukurikira itsinda ry’inyeshyamba za Maï-Maï Yakutumba, FNL, She Hassani mu ishyamba rya Majaga, ni ibitero byamaze iminsi ibiri muri iryo shyamba, muri iyo mirwano ikaze y’iminsi ibiri, indwanyi 12 za Mai Mai zarishwe, zirimo umuyobozi Alida wari wungirije Yakotumba”. Yakomeje avuga ko izindi nyeshyamba umunani zakomeretse.

Capt. Dieudonné Kasereka avuga ko abasirikare batatu ba FARDC bari bafite intwaro batwawe n’umugezi ubwo bawambukaga muri ako gace imirwano yabereyemo, akaba asaba inyeshyamba zose muri ako gace gushyira intwaro hasi mbere y’uko zigabwaho ibitero.

Ikinyamakuru ActualiteCD, gitangaza ko teritwari ya Fizi iri mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, yazonzwe n’imitwe y’inyeshyamba hamwe n’iya Maniema, tuzwi nk’udukungahaye ku mabuye y’agaciro.

Rushyashya

Rédigé par Gakumba Adrien

Repost0
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :