Umuryango wa Habyarimana ugiye kujuririra icyemezo cy’abacamanza b’Abafaransa

Publié le 27 Décembre 2018

Me Philippe Meilhac wunganira Agatha Habyarimana, umufasha wa Juvenal Habyarimana wahoze ari perezida w’u Rwanda, yatangaje ko bagiye kujuririra icyemezo cy’abacamanza b’Abafaransa bahagaritse gukurikirana ikibazo cy’ihanurwa ry’indege yari itwaye Habyarimana ryakurikiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Aba bacamanza b’Abafaransa bahagaritse iperereza ryatangiye nyuma y’imyaka 4 indege ihanuwe ryari ryasabwe n’imiryango y’abapilote b’Abafaransa bari batwaye iyi ndege ya Habyarimana nabo bapfiriye muri iyi ndege.

Ibirego byashinjwaga inyeshyamba zari ziyobowe na Perezida Paul Kagame ko ari zo zahanuye iyi ndege byahagaitswe kuwa 21 Ukuboza n’abo bacamanza b’Abafaransa.

Abashinjacyaha b’Abafaransa mu Ukwakira bakaba bari basabye ko ibyo birego biteshwa agaciro kubera kubura ibimenyetso bihagije ku bakekwaho uruhare mu guhanura indeye yari itwaye Perezida habyarimana na mugenzi we w’u Burundi Cyprien Ntaryamira kuwa 06 Mata 1994.

Mu kiganiro bagiranye na AFP, abunganira Agatha Habyarimana mu mategeko bavuze ko abari batanze ikirego cyangwa se abakiriya babo bazajuririra iki cyemezo.

Me Meilhac ati: “Tugomba gusobanura iki cyemezo cy’abacamanza b’Abafaransa nk’uburyo bwo kwegura kubera impamvu za politiki abashinjacyaha batari bazi uko bazirwanya.”

Uyu munyamategeko yakomeje agir ati: “Abayobozi b’u Rwanda ntibigeze bashaka gufasha kugaragaza umucyo ku kuri.”

Mu 2006 nibwo umucamanza Jean-Louis Bruguière yatangaje ko abayobozi b’u Rwanda barimo umukuru w’igihugu, Paul Kagame, bagize uruhare mu ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ndetse asohora impapuro zo guta muri yombi abantu bagera ku 9 bari begereye Perezida Kagame.

Ibi byarushijeho kuzana umwuka mubi mu mubano w’ibihugu byombi n’ubundi uteri wifashe neza, aho Perezida Kagame yavuze ko ibi byakozwe ku mpamvu za politiki ndetse agashinja u Bufaransa, bwari bushyigikiye Guverinoma yariho mu Rwanda, kuba bwaragize uruhare muri jenoside.

Umubano w’ibihugu byombi nyuma waje kugenda umera neza, mu 2012 umucamanza wasimbuye Bruguière ahanagura icyasha kuri FPR asobanura ko indege ya Habyarimana ishobora kuba yararashwe n’abahezanguni b’Abahutu batifuzaga ko ubutegetsi busangirwa.

Icyo gihe bikaba byaravuzwe ko ibisasu byahanuye indege ya Habyarimana byarasiwe hafi y’Ikigo cya gisirikare cya kanombe kandi hagenzurwaga n’izari ingabo z’u Rwanda (Ex-Far).

Rédigé par Gakumba Adrien

Repost0
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :