Uganda:Undi Munyamahanga Wakoreraga MTN Yirukannywe Mu Gihugu
Publié le 25 Janvier 2019
Igipolisi cya Uganda kuri uyu wa Kane cyatangaje iyirukanwa ry’undi munyamahanga wakoreraga MTN nyuma y’iyirukanwa ry’abandi babiri barimo Umunyarwanda birukanwe mu ntangiriro z’iki cyumweru bashinjwa guhungabanya umutekano w’iki gihugu.
Uwirukanwe wari umuyobozi ushinzwe ibijyanye na Mobile Money, ni Umutaliyanikazi, Elsa Mussolini, bivugwa ko nawe yirukanwe kuwa Gatatu nk’uko Umuvugizi w’Igipolisi, Fred Enanga yabitangarije AFP.
Yagize ati: “Icyemezo cyafashwe ko Elsa Mussolini asubizwa iwabo kandi yavuye mu gihugu.”
Yakomeje agira ati: “Yabajijwe ibibazo ku gushishikariza ubugizi bwa nabi ubwo yakoreraga MTN, kandi ni ikibazo gikomeye.”
Mu butumwa bugenewe abakozi yari akuriye bwanyujijwe mu itangazamakuru ryo muri Uganda bukemezwa na MTN, Mussolini yavuze ko yirukanwe nyuma yo gushinjwa kuba mu mwaka ushize yarahaye amafaranga Bobi Wine, utavuga rumwe n’ubutegetsi, ubwo yari mu bukangurambaga bwo kwamagana umushinga wo gusoresha imbuga nkoranyambaga.
Ubuyobozi bwa Uganda bushinja aba bombi gukoresha imyanya bari bafite mu guhungabanya umutekano wa Uganda ariko nta bisobanuro birambuye butanga.
Ku rundi ruhande, abinyujije kuri twitter ye, Perezida Yoweri Museveni yatangaje ko kuri uyu wa Kane yabonaniye n’Umuyobozi Mukuru wa MTN, Rob Shuter, I Davos mu Busuwisi aho yitabiriye inama ya WEF baganira kuri iki kibazo.
Iki kigo cya MTN kimwe mu bikomeye by’itumanaho muri Afurika mu mezi ashize cyagiye kigaragaza ko gifatwa nabi n’abayobozi ba Uganda.
Mu mwaka ushize muri Nyakanga, MTN yavuze ko abantu bitwaje imbunda bakorera Urwego rushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu (ISO) bashimuse abakozi bayo babiri bakabahatira gufungura ububiko bwayo bw’amakuru.
MTN ikavuga ko iki kibazo yagifashe nk’igikomeye kandi yabimenyesheje ubuyobozi ariko itizeye ko kirimo gukorwaho iperereza.