Uganda: URSB irahakana ko Gen Salim Saleh afite imigabane mu nganda za Rujugiro

Publié le 28 Mars 2019

Uganda: URSB irahakana ko Gen Salim Saleh afite imigabane mu nganda za Rujugiro

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwandika business muri Uganda kizwi nka Uganda Registration Services Bureau (URSB), cyahakanye amakuru avuga ko umuvandimwe wa Perezida Museveni, Gen Caleb Akandwaho uzwi nka Salim Saleh, afite imigabane mu nganda z’itabi Meridian Tobacco Company no muri Leaf Tobacco and Commodities Ltd by’umuherwe Tribert Rujugiro w’Umunyarwanda.

Ni nyuma y’uko byakunze kuvugwa mu itangazamakuru ko Salim Saleh afatanyije imari na Rujugiro muri izi nganda z’itabi.

Ariko, mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kabiri, umuyobozi wa URSB, Twebaze Bemanya, yavuze ko Leaf Tobacco yanditse nk’ikigo cy’umunyamahanga, mu gihe Meridian yanditswe nk’ikigo cyo mu gihugu gifitwe n’abantu babiri ariko batarimo Gen. Salim Saleh.

Perezida Paul Kagame akaba aherutse gushinja Rujugiro gukoresha izo nganda ze z’itabi mu gutera inkunga inyeshyamba za Kayumba Nyamwasa mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Rujugiro we yahakanye ibi avuga ko adashishikajwe na politiki.

Iyi nkuru dukesha Chimpreports ikaba yibutsa ko Rujugiro yabwiye Museveni ko ashatse gufasha inyeshyamba yakoresha andi mafaranga aturuka mu zindi nganda afite hirya no hino hatari muri Uganda.

Ni mu gihe nyamara inyandiko zigaragaza ko Gen. Salim Saleh afite imigabane muri izi nganda uko ari ebyiri za Rujugiro, zagiye zikwirakwizzwa kuri internet mu mwaka ushize. Salim Saleh we ku giti cye ntacyo avuga ku byo avugwaho.

URSB mu itangazo ryayo ikaba yagize iti: “Saleh ntabwo ari nta n’ubwo yigeze aba umunyamigabane cyangwa umuyobozi muri izi nganda uko ari ebyiri”.

Ibi biravugwa mu gihe u Rwanda rukomeje gushinja abayobozi ba Uganda gushyigikira no gutera inkunga abashaka guhirika ubutegetsi buriho mu Rwanda, ikintu gikomeje guteza umwuka mubi mu mibanire y’ibihugu byombi ubusanzwe byari inshuti z’akadasohoka

Bwiza

Rédigé par Adrien

Repost0
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :