Uganda: Abaturage bafite amazina asa n’ay’Ikinyarwanda bimwe indangamuntu

Publié le 11 Avril 2019

Uganda: Abaturage bafite amazina asa n’ay’Ikinyarwanda bimwe indangamuntu

Abaturage bo muri Uganda bafite amazina ari mu rurimi rw’Ikinyarwanda bangiwe gufata indangamuntu n’Ikigo cy’Igihugu  gishinzwe kuzitanga (NIRA).

Iyi ni ingingo yazamuwe na Depite w’agace ka Nyabushozi, Col. Fred Mwesigye na mugenzi we wa Mityana, Francis Zaake bo mu nteko ishinga amategeko ya Uganda.

Depite Zaake yavuze ko abaturage bafite amazina asa n’ay’Abanyarwanda bangiwe gufata indangamuntu kandi ko bari gusabwa ruswa kugira ngo bahabwe iyi serivisi ubusanzwe itangirwa ubuntu nk’uburenganzira bw’umuturage.

Ati “ Bari [ abakozi ba NIRA] kwaka ruswa abiyandikisha ngo bafate indangamuntu nshya. Bari kubasaba amafaranga, ibi bikwiriye gukorwaho iperereza.”

Aya magambo yunzwemo na Depite w’agace ka Ruhinda, Capt. Kahonda Donozio wagize ati “ Hari ikibazo gikabije cy’abakozi ba NIRA banga guha indangamuntu abantu bafite amazina asa n’ayo mu Rwanda.”

Depite Kahonda  yatangarije bagenzi be bagize Komite y’Umutekano n’Ibibazo by’Imbere mu gihugu ko mu Karere ka Kyengera, ahitwa Kigango abantu bafite amazina nka Nsabimaana, Nizeyimaana bimwe indangamuntu.

Hakimara kuvugwa ibi byose, Capt Mwesigye umwe mu barwanye urugamba rwo mu 1986, yasabye Minisitiri w’Umutekano n’Ibibazo by’Imbere mu gihugu Gen Jeje Odongo kugira ibyo asobanura kuri iki kibazo.

Ati “ Ikibazo cy’Abanyarwanda Leta igomba kugira icyo igikoraho. Birazwi ko Kisoro yavuye ku Rwanda igashyirwa kuri Uganda. Ibi bivuze ko aba ari Abaganyayuganda nta gushidikanya.”

Agira icyo avuga kuri iki kibazo, Gen Jeje Odongo yagize ati “  Ku bw’amahirwe macye hari abayobozi b’inzego z’ibanze basa n’abatabyumva neza kandi ari bo NIRA yishingikiriza mu gutanga indangamuntu. Ibi biterwa ahanini n’uko n’abo inkomoko yabo ari mu Rwanda.”

Odongo yatanze urugero nk’ahitwa Kyangwali mu Karere ka Hoima aho umwe mu Banyarwanda bayobora uwrego rw’ibanze ari mu baza ku isonga mu kwinjiza bene wabo b’Abanyarwanda muri ako gace.

Ati “  Yaguze hegitare ebyiri ariko yirirwa ahamagara Abanyarwanda ngo nibaze, nibaze, ubutaka bw’ubuntu burahari…”

Gusa Gen Odongo  nk’uko Daily Monitor dukesha iyi nkuru ibitangaza, yavuze ko agiye gukora iperereza kuri iki kibazo kandi ko azatannga igisubizo kinyuze aba badepite.

Rédigé par Gakumba Adrien

Repost0
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :