Abari abayobozi bakuru muri FDLR bwa mbere bagaragaye mu mpuzankano y’abagororwa

Publié le 13 Mai 2019

Abari abayobozi bakuru muri FDLR bwa mbere bagaragaye mu mpuzankano y’abagororwa

Abari abayobozi bakuru mu mutwe w’inyeshyamba zivuga ko zirwanya Leta y’u Rwanda za FDLR aribo Nkaka Ignace uzwi nka La Forge Fils Bazeye na Lt.Col Nsekanabo Jean Pierre uzwi nka Abega Camara bwa bari mu rukiko.

Aba bagabo bombi bari abayobozi muri uyu mutwe wa FDLR,aho Forge Fils Bazeye yari Umuvugizi wawo ndetse na Abega Camara wari umuyobozi ushinzwe Ubutasi muri uwo mutwe, kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Gicurasi 2019 bagaragaye bwa mbere bambaye impuzankano z’abagororwa mu Rukiko rw’ibanze rwa Gasabo.

Nkaka Ignace yagaragaye yambaye kandi inkweto ya pantufure y’umukara n’umweru, amasogisi y’umutuku n’umukara.Naho Abega Camara yari yambaye inkweto y’ingozi, n’amasogisi y’umukara ubwo yinjiraga mu nzu y’urukiko.

Ubwo Inteko iyobowe n’Umucamanza umwe n’umwanditsi w’urukiko yinjiye mu cyumba k’iburanisha mu masaa tatu, nibwo yahise asaba Ubushinjacyaha kugaragaza impamvu bwongeye kugarura abo bagabo imbere y’urukiko.

Ubushinjacyaha bwabwiye Urukiko ko bitewe n’uburemere bw’ibyaha Nsekanabo Jean Pierre na Nkaka Ignace baregwa birimo n’iterabwoba, hagitunganywa Dosiye yabo kugira ngo bazaburanishwe mu mizi bityo bukaba bubasabira gufungwa by’agateganyo indi minsi 30.

Nkaka Ignace bita La Forge Fils Bazeye yabwiye Urukiko ko Ubushinjacyaha bwabonye igihe gihagije cyo gukora iperereza, asaba ko bwihutisha ibisabwa akaburanishwa mu mizi.

Naho Nsekanabo Jean Pierre, we yasabye ko iperereza ryakwihutishwa akaburanishwa mu mizi kuko nta bindi bimenyetso ubushinjacya bugikineye kuri we nk’uko yabivuze.

Uhagarariye Nsekanabo Jean Pierre ariwe Me Dukeshinema Beatha, yabwiye Urukiko ko igihe ubushinjacyaha bumaranye Dosiye y’uwo yunganira gihagije kuko n’ibimenyetso ubushinjacyaha bufite bwabihawe na Nsekanabo Jean Pierre.

Yakomeje anasaba urukiko ko rwasuzuma rukareba ko ubusabe bw’Ubushinjacyaha bufite ishingiro rukaba ariho ruhera rufata ikemezo.Ababuranyi bo basabye ko ejo kuwa Kabiri tariki ya 14 Gicurasi batazaboneka mu Rukiko kuko ngo bumva barwaye.

Me Nkuba Milton usanzwe wunganira Bazeye wanagaragaye ubushize,ntiyari ntiyagaragaye mu rukiko.

Nyuma yo kumva impande zombi,Umucamanza yavuze ko ikemezo cy’urukiko kizasomwa kuri uyu wa kabiri tariki 14/05/2019 ku gica munsi saa kenda.Iyi tariki ikaba ihuye n’iyo abaregwa bari bagaragaje ko batazaboneka kubera uburwayi bityo urukiko rukazabasomera badahari.

Iburanisha rya none ryamaze iminota 30.Aba bagabo baherukaga mu rukiko tariki ya 30 Gicurasi 2019 bahabwa iminsi 30 yo gufungwa by’agateganyo.

src: Muhabura

Rédigé par Gakumba Adrien

Repost0
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :