Abunganizi mu rubanza rwa Lt Mutabazi na bagenzi be babuze
Publié le 8 Juillet 2014
Mu isubukurwa ry’urubanza Lt Mutabazi na bagenzi be kuri uyu wa kabiri tariki 08 Nyakanga, byageze mu masaha ya saa yine abunganira itsinda ry’abari abanyeshuri baregwa mu rubanza, bataragera mu rukiko. Abaregwa banze kuburana nta bunganizi babo bahari. Ibintu birahagarara…
Byari biteganyijwe ko Rwisanga Cyprien, Nizeyimana Pelagie, Mukeshimana Dancilla na Nizigiyeyo Jean de Dieu bakomeza kwisobanura ku byaha n’ubufatanyacyaha mu gukangurira no kwinjiza ingengabitekerezo ya FDLR n’amatwara ya RNC muri Kaminuza y’u Rwanda.
Abaregwa bose uko ari 16 bari baje muri uru rubanza rurerure, ariko abunganizi babiri b’iri tsinda ntibigeze bagaragara mu cyumba cy’iburanisha. Babategereje mu gihe cyagenwe ntibahagera.
Ahawe umwanya, Nizigiyeyo Jean de Dieu yavuze ko kubyo yavuze kuri uyu wa mbere tariki 07 Nyakanga ntacyo yongeraho, Ubushinjacyaha nabwo bubajijwe n’abacamanza buvuga ko ntacyo bwongera kubyo bwavuze ejo.
Rwisanga Cyprien ari nawe uyoboye iri itsinda ry’abanyeshuri kuko ngo ariwe wajyanye ingengabitekerezo ya RNC na FDLR muri Kaminuza avuga ko ataburana mu gihe abamwunganira ntabahari.
Abakobwa Nizeyimana Pelagie na Mukeshimana Dancilla nabo bahise bavuga ko ntacyo bavuga mu gihe abunganizi babo mu mategeko nta bahari.
Maitre Saad na Maitre Byusa Leandre bunganira itsinda ry’aba banyeshuri bo muri Kaminuza bombi ntibigeze bagaragara kugeza ahagana saa yine za mugitondo kuri uyu wa kabiri.
Urukiko rwahise rwiherera maze abacamanza bagarutse Perezida w’Urukiko avuga ko batakomeza kuburanisha abaregwa mu gihe abunganizi babo babuze ku mpamvu zitari iz’abaregwa.
Perezida w’Urukiko yavuze ko kubura kw’aba bunganizi babibona nk’agasuzuguro kuko batabimenyesheje ubwanditsi bw’Urukiko kandi n’abo bunganira bakaba batazi impamvu abunganizi babo batabonetse.
Urukiko rwatangaje isubikwa ry’urubanza ry’umwanya muto kugirango bamenye neza impamvu yatumye abunganizi babura.
Ubushinjacyaha bwo bwasabye ko abo bunganizi bakwandika ibaruwa isobanura iyo myitwarire mu gihe bazaba bagarutse kuburana.
Source:Umuseke