Arashinjwa kujya Congo gutozwa na FDLR, avuga ko yagiyeyo kugura ‘amajyambere’

Publié le 11 Juillet 2014


Mu iburanisha ry’urubanza rwitiriwe Lt Joel Mutabazi wari mu ngabo zirinda umukuru w’igihugu uregwa hamwe n’abantu 15 barimo n’abari abanyeshuri umunani muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare, kuri uyu wa kane tariki 10 Nyakanga batatu mu banyeshuri batanu bari basigaye bisobanuye, maze Pelagie Nizeyimana ushinjwa kujya muri Congo kubonana n’abo muri FDLR we yireguye ko yagiye muri Congo kugura amajyambere n’ibishyingiranwa avuye iwabo muri Nyaruguru.

Pelagie (ibumoso) ashinjwa kujya muri Congo kubonana n'abo muri FDLR avuye Nyaruguru, we avuga ko yagiyeyo kugura 'Amajyambere' nyamara nta bukwe ngo yari afite

Pelagie Nizeyimana (ibumoso) ashinjwa kujya muri Congo kubonana n’abo muri FDLR avuye Nyaruguru, we avuga ko yagiyeyo kugura ‘Amajyambere’ nyamara nta bukwe ngo yari afite. Uwo bari kumwe ni Dativa ushinjwa ubufatanyacyaha

Kuwa gatatu tariki 09 Nyakanga, urubanza rwari rwasubikiwe kuri Numvayabo Shadrack uregwa ibyaha bitanu birimo ubugambanyi ku cyaha cyo kugirira nabi ubutegetsi, kurema umutwe w’abagizibanabi, kugambanira igihugu, gukangurira rubanda imvuru n’imyidugararo hagamijwe kubangisha rubanda n’icyo gukora ibyaha bifatwa nk’ubugambanyi.

Kuwa gatatu Numvayabo yari yabwiye Urukiko ko yari atunze inyandiko ncengezamatwara z’umutwe wa RNC ndetse n’ikarita yawo nk’umunyamuryango ko ariko atari abitungiye kugambira ikibi ngo ahubwo yari mu bushakashatsi.

Kuri uyu wa kane yongeye guhakana ibyaha byose aregwa avuga ko atabikoze ndetse ngo n’inyandikomvugo zifatwa n’ubushinjacyaha bwa gisirikare nk’ibimenyetso atazemera. Numvayabo yagendaga yisobanura icyaha ku kindi anatanga impamvu atakemera.

Ubushinjacyaha burega Numvayabo Shadrack wari umwarimu ku Ishuri ryisumbuye rya Mwendo muri Ruhango, kuba nyuma yo gucengerwa n’amahame y’umutwe wa RNC ukorana na FDLR yemeye no kuwushakira abayoboke.

Numvayabo ngo yagombaga gushakira abayoboke RNC muri Ruhango aho yakoraga, Muhanga na Karongi.

Akaba ngo yarajyaga yitabira inama (mu Ukuboza 2012) za rwihishwa zaberaga muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare, ndetse ngo yemera kuzakora ikarita igaragaza ibirindiro by’ingabo z’u Rwanda iriho amazina ya kera, akaba yari kubishyikiriza Rwisanga Syprien ufatwa n’ubushinjacyaha nk’uwari umuhuzabikorwa wa RNC na FDLR muri Kaminuza i Butare, akaba yarakoranaga na Ngabonziza JMV.

Inama zivugwa muri Kaminuza y’u Rwanda ngo zaberaga mu cyumba 110 muri Misereor (icumbi), mu ishyamba rya Alboretum, cyangwa ngo bakabonana nyuma y’imyitozo ya Chorale Illiminatio yo muri Kaminuza Rwisanga Cyprien yaririmbagamo.

Me Byusa Leandre umwunganira yabwiye Urukiko ko Ubushinjacyaha butagaragaza ibimenyetso nyabyo mu rwego rw’amategeko, kandi ko uwo yunganira atemera ibimenyetso byabwo, bityo asaba Urukiko mu bushishozi bwarwo kurenganura uwo yunganira.

Nyuma ya Numvayabo hakurikiyeho umukobwa witwa Nizeyimana Pelagie Ubushinjacyaha buvuga ko yemeye kujya muri Congo mu mutwe wa FDLR guhabwa imyitozo ya gisirikare y’ibikorwa by’iterabwoba birimo; gutega ibisasu, kugusha imodoka, gutwika amasitasiyo ya essence, no gukoresha imbunda.

Nizeyimana Pelagie nk’uko ubushinjacyaha bubivuga yari ‘Fiancé’ wa Nibishaka Rwisanga Syprien ndetse ari na we wamuhaye amabwiriza yo kujya muri Congo kubonana na FDLR nubwo ngo ashobora kuba atatinzeyo ahubwo yaba yari ajyanye ubutumwa ku bayobozi ba FDLR.

Nizeyimana Pelagie wavuze ubushize ko atari ‘fiancé’ wa Rwisanga, uyu munsi asa n’uwemeye ko bari inshuti cyane ndetse ngo bakaba bari baranogeje umushinga wo kubana.

Yabwiye Urukiko ko yavuye iwabo muri Nyaruguru (Gikongoro) ajya muri Congo Kinshasa bwa mbere kuko atari ahazi. Ariko ngo ntiyigeze ajayayo kugira ngo akorane na FDLR ahubwo ngo yagiyeyo kugura amajyambere.

Icyo gihe yavugaga ko yamazeyo umunsi umwe ariko urukiko rwaje gusanga yaramazeyo iminsi ibiri nk’uko biri ku byangombwa by’inzira bye. Ntasobanura neza impamvu atatinzeyo, ubushinjacyaha buvuga ko yatwawe mu modoka ya Leta ishinzwe ibya pariki (conservation de parcs) yamugejeje ahitwa i Rutchuru aho yabonaniye n’abo muri FDLR.

We yabwiye Urukiko ko yagiye i Goma bwa mbere, akajya muri ‘Atelier’ idoda imyenda yitwa ‘Etoile’ ndetse ngo ni naho yaraye mu mazu acumbikira abagenzi ‘lodge’ ngo kuko n’abakozi b’iyo ‘atelier’ ariho barara.

Urukiko rwagize impungenge ku byo Pelagie yavugaga yisobanura, rwibaza uburyo umuntu ajya kugura amajyambere nta bukwe afite ndetse nta na fiancé afite nk’uko yari yabivuze mu rukiko kuwa gatatu.

Pelagie Nizeyimana w’imyaka 27, we ku byaha bitatu biregwa abandi bari abanyeshuri muri Kaminuza hingeraho bibiri byo kujya mu mutwe abarwanyi agamije gukora ibikorwa by’iterabwoba.

Nyuma ya Pelagie hakurikiyeho undi mukobwa muri batatu baregwa muri uru rubanzwa rwa Lt Mutabazi, uyu yitwa Murekeyisoni Dativa ashinjwa ko yagiye mu nama za rwihishwa atumiwe na Rwisanga bakaba baravuze kuri RNC yemera no kuyiyoboka.

Nyuma ngo yaje gufungura konti muri BK we na Nizigiyeyo Jean de Dieu wari umucuruzi i Musanze, iyo konti ikaba yari kujya ishyirwaho amafaranga 10 000 nk’umusanzu wa buri kwezi w’uwemeye kuba umunyamuryango wa RNC, .

Ku nyandiko ifitwe n’Urukiko Dativa yemera ko ariwe wayanditse, hagaragaraho bamwe mu banyamuryango na we ubwe bari bamaze gutanga imisanzu.

Murekeyisoni yisobanuye avuga ko inyandikomvugo z’abandi (bareganwa) zimuvugaho zitakwemerwa ariko ngo izo yakoze yahabwa umwanya akagira ibyo azisobanuraho, na ho abamushinje bakazajya bivugira ngo kuko bahari kandi ibyo bavuze akaba atazi niba nta kagambane kabirimo.

Murekeyisoni yabwiye Urukiko ko Rwisanga akimara kumutumira mu nama, akamubwira ibya RNC yagize ubwoba ndetse ngo ahita agenda. Ngo kuko RNC ni umutwe utemewe kandi utavuga rumwe na Leta.

Ubushinjacyaha ariko bwavuze ko atagaragaje kwitandukanya na yo kuko nta nzego z’ubuyobozi yabibwiye, ndetse ntabasha gusobanura neza uburyo umunyeshuri wari muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare ajya i Musanze gufungura Konti y’ibintu atazi neza impamvu, nubwo we avuga ko yari iyo gufatiraho amafaranga y’abagore.

Murekeyisoni yabwiye Urukiko ko yemera ko yafunguye konti muri BK arikumwe na Nizigiyeyo Jean de Dieu nk’umwishingizi we n’ubwo avuga ko atari amuzi gusa ngo yamurangiwe na Rwisanga Syprien ngo wari wamubwiye ko iyo konti yazabafasha kwaka inguzanyo no gufata amafaranga y’abagore.

Iri tsinda ry’abanyeshuri ibi baregwa byinshi babikoze mu mwaka wa 2012 ubwo bigaga i Butare muri Kaminuza, bose baje gufatwa mu 2013.

Nyuma yo kwisobanura, hari hasigaye Imaniriho Balthazar na Mahirwe Simon Pierre, ariko babwiye Urukiko ko bananiwe bityo ngo byazababera byiza kwisobanura mu gitondo, ngo kuko nibwo bazaba bafite intege.

Urukiko rubisabwe n’ubushinjacyaha, rwasuzumye icyifuzo cy’abo banyeshuri babiri bari basigaye rwanzura ko urubanza rusubitywe rukazasubukurwa tariki ya 17 Nyakanga n’iya 18, abaregwa bose n’abamaze kuburana bakazazana n’ababunganira kandi bafite imyanzuro yabo yanditse.

source:Umuseke

Rédigé par Gakumba Adrien

Repost0
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :