Dr.Ntawukuriryayo gusimbura Makuza

Publié le 2 Juin 2010

 

Nyuma y’aho amwe mu mashyaka ndetse n’abandi bantu batangarije ko bazahatanira umwanya wo kuyobora igihugu mu matora ateganyijwe tariki ya 9 Kanama uyu mwaka turimo, ubu noneho Ishyaka riza ku mwanya wa kabili mu gukomera PSD(Parti Social Democrate) riharanira imibereho myiza y’abaturage, rimaze gushyira ahagaragara umukandida uzarihagararira mu matora ya Perezida wa Repubulika.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 22 Gicurasi 2010 nibwo ubuyobozi bw’ishyaka PSD bwagiriye icyizere Dr. Jean Damascene Ntawukuriryayo kuzahatanira umwanya wo kuyobora uRwanda .

Kuri uwo munsi kandi nibwo ishyaka riharanira imibereho myiza y’abanyarwanda PSD ryakoze inama rusange ya kane ku rwego rw’igihugu, ikaba yabereye muri Hotel Rainbow ku Kicukiro.

Muri iyo nama yo ku rwego rw’igihugu kandi hanatowe komite nyobozi nshya y’ishyaka kuko iyari iriho yari irangije manda yayo.

Dr.Jean Damascene Ntawukuriryayo ubusanzwe yari umunyamabanga mukuru w’ishyaka PSD akaba yongeye gutorerwa kuguma kuri uwo mwanya w’ubunyamabanga bukuru bw’ishyaka.

Muri komite nshya yatowe hinjiyemo abantu bashya aribo Gahongayire Olerie umudepite mu nteko ishinga amategeko akaba yatorewe kuba umunyamabanga mukuru wungirije ushinzwe uburinganire.

Mu basohotse muri komite nyobozi y’ishyaka hari Bwana Nyanshwa Justin wari umunyamabanga mukuru wungirije ushinzwe urubyiruko, akaba yasimbuwe na Bwana Nisonsenga Theodomile.

Undi muntu wavuye muri komite nyobozi ya PSD akaba ari Dr Alexandre Lyambabaje wari Visi Perezida wa kabiri, akaba yasimbuwe na Madamu Mukakanyamugenge Jaqueline.

Nyuma yo gutorerwa kuzahagararira ishyaka PSD mu matora Perezida wa Repubulika, kandida Perezida Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene wahagurutse akakirizwa amashyi menshi afite n’akuya mu maso, wabonaga afite akanyamuneza, akaba yashimiye cyane byimazeyo abarwanashyaka ba PSD bamugiriye icyizere, kandi abasezeranya ko azakomeza kubagaragariza icyizere bamugiriye igihe cyose bazaba bamutumye.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Kandida Perezida Dr Jean Damascene Ntawukuriryayo yavuze ko naramuka atorewe kuyobora uRwanda ko azaharanira guteza imbere igihugu akomereza aho cyari kigeze.

"Icyo tuzaharanira ni umutekano w’igihugu n’abanyarwanda muri rusange, ubumwe n’ubwiyunge nta vangura iryo ari ryo ryose, ndetse n’imibereho myiza y’abaturage ishingiye ku bukire"

Ikindi yavuze nuko nkuko asanzwe abigenza, azagerageza kumvisha abanyarwanda bose ingaruka mbi zo kubyara benshi, ndetse yibande mu kumenyekanisha ibyiza byo kuboneza imbyaro kuko abaturage biyongera ku muvuduko urenze uw’ubukungu.

Ibi ngo bikaba bishobora gutuma ubyara benshi babaho nabi mugihe ubyara bacye aba yizeye ko baziga neza, bakarya neza bakanavuzwa neza.

Hagati aho ariko amakuru dukesha umuntu wizewe I bukuru utarashatse ko amazina ye ashyirwa ahagaragara kubera ko atemerewe kuvuga ibyapanzwe, avuga ko kuba Ntawukuriryayo azahagararira PSD mu matora ya Perezida wa Repubulika, ari uburyo bwo kugirango azagirwe Minisitiri w’intebe, aho azasimbura Makuza Bernard kuri uwo mwanya yari amzeho igihe kinini kuva yasimbura Celestine Rwigema.

Impamvu zitangwa zituma Kandida Perezida Dr Jean Damascene Ntawukuriryayo azasimbura Makuza Bernard, ngo nuko ari umukozi ukora akazi ke kandi neza. Ngo kandi akaba ari umuntu ufata icyemezo kidasubirwaho iyo icyo cyemezo ari kizima cyane cyane mu nyungu rusange z’abanyarwanda.

Aha hatangwa ingero z’uburyo uyu mugabo akiyobora Minisiteri y’ubuzima, buri kwezi yajyaga gusura amahoteri ndetse n’amarestora atunguranye, agamije kureba isuku uko ihagaze, kuburyo iyo yasangaga hari isuku nke, yahitaga afata icyemezo cyo kuhafunga kugeza bujuje ibyangombwa.

Ayo makuru kandi akomeza avuga ko Makuza Bernard namara kuva ku ntebe yicayeho kugeza ubu, ngo azahita yerekeza iyo muri sena kuko ngo yateguriwe intebe y’ubusenateri, akaba ariho azakomereza imirimo mishya.

Dr Ntawukuriryayo ni muntu ki

Yavutse mu mwaka wa 1961, kuva mu mwaka wa 1991 yari umuyoboke wa PSD. Yabaye umwarimu muri kaminuza y’uRwanda I Butare (Senior Lecturer NUR) kuva mu mwaka wa 1995 kugeza 1997. Yabaye umuyobozi mukuru wungirije wa Kaminuza y’uRwanda kuva mu mwaka wa 1997 kugeza 1999.

Kuva mu mwaka wa 1999 kugeza mu mwaka wa 2002, Dr Jean Damascene yabaye umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ashinzwe amashuri makuru.

Nyuma yaho Kandida Perezida Dr Jean Damascene kuva mu mwaka wa 2002 kugeza mu mwaka wa 2004 yabaye Minisitiri w’ibikorwa remezo, aza kuva muri iyo Minisiteri mu mwaka wa 2004 agirwa Minisitiri w’ubuzima kugeza mu mwaka wa 2008. Kuva mu mwaka wa 2008 kugeza ubu, ni Visi Perezida wa kabiri w’inteko ishinga amateko y’uRwanda.

Sibyo gusa kandi uyu mugabo ashinzwe, kuko yarenze n’imipaka y’uRwanda agirwa Perezida w’inama y’ubutegetsi w’ishuri ry’ubuvuzi bw’amatungo ryo mu gihugu cya Senegal ryitwa EISMV (Ecole Inter-Etats des Sciences de Medecine Veterinaire).

Uyu mugabo kandi ni umwe mu bashingwabikorwa b’umuryango urengera ubuzima ku isi World Health Organization, akaba nanone umwe mu bagize inama y’ubutegetsi y’akanama gashinzwe ikingira ry’indwara ku isi. Nelson Gatsimbazi

Rédigé par Gakumba

Repost0
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :