FDLR ngo ifashwa n’imiryango mpuzamahanga ikorera muri Congo

Publié le 14 Février 2014

Amakuru yemezwa n’abarwanyi ba FDLR avuga ko ikomeje gukorana n’imiryango nterankunga mpuzamahanga ikorera muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ndetse imwe muri iyo miryango ikaba ibagezaho ibiribwa indi ikaba imodoka zo gukoresha.

 

 

Maniranzi Simeon wavuye muri FDLR mu nkambi y’impunzi iri ahitwa Rubaya muri Masisi akaba yarageze mu Rwanda muri Gashyantare 2014 avuga ko inkambi yarimo ibarizwamo abarwanyi 200 ba FDLR ariko badashaka gutaha kuko bagezwaho ibiribwa n’umuryango witwa Partnership for Change ukorera muri Congo, ubundi bagacukura amabuye y’agaciro.

Manirakiza w’imyaka 21 avuga ko yahoze akorera igisirikare cya FDLR ahitwa Mufuro ya Kibowa muri Masisi nyuma yo gukurwa ahitwa Katoyi ariko aza kubireka muri 2013 yigira mu nkambi ya Rubaya yegeranye n’indi ya Kibabi muri Masisi ibarizwamo Abanyarwanda bagera ku 2000.

Kubera intambara ngo n’abandi barwanyi ba FDLR barahamusanze bakomeza kuhaba bakora akazi ko gucukura amabuye y’agaciro ariko mu nkambi ngo bagenerwa ibiribwa n’ubundi bufasha n’umuryango PFC (Partnership for Change).

Manirakiza avuga ko mu nkambi we n’abandi ba rwanyi ba FDLR 200 bari bayobowe na Capt Bobe Kije (Kije ni izina ry’akazi nk’umusirikare ukora mu buyobozi) nawe ukuriwe na Col Kome nawe wakoranaga n’undi musirikare wo mu rwego rwo hejuru uyu murwanyi avuga ko yakoreraga ahitwa Mangeri hose ni muri Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru.

Manirakiza (ibumoso) ari kumwe n'undi murwanyi wa FDLR batahanye mu Rwanda.

Manirakiza (ibumoso) ari kumwe n’undi murwanyi wa FDLR batahanye mu Rwanda.

Capt Bobe ngo niwe utegura ibikorwa by’uburinzi bw’inkambi kuko nta ngabo za Congo zihakorera ahubwo FDLR ariyo yicungira umutekano, cyakora ngo aba barwanyi barabaruwe bazwi n’uyu muryango, uretse ko abo yabonye baba ari abirabura nta muzungu arabonamo.

Andi makuru agera kuri Kigali Today yemeza ko nyuma y’uko M23 itsinzwe mu bice yakoreragamo nka Nyiragongo na Rutchuro muri Kivu y’amajyaruguru, bamwe mubarwanyi ba FDLR begerejwe umupaka barimo itsinda ry’abatasi bayo bazwi ku izina rya CRAP begerejwe umupaka w’u Rwanda.

Lt Gen Mudacumura Sylvestre, umuyobozi wungirije wa FDLR we ngo yahise aza gukorera hafi ya Rumangabo ahitwa Karengera ni ibirometero 60 uvuye mu mujyi wa Goma, ubu haracyabarizwa abasirikare ba FDLR barimo Capt Abudu uvuka mu murenge wa Bugeshi.

Gen Mudacumura ngo yakoreshaga imodoka y’umuryango nterankunga mpuzamahanga witwa TEARFUND (The Evangelical Alliance Relief Fund) usanzwe ukorera muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.

Bamwe mu bahoze ari abarwanyi ba FDLR baganiriye na Kigali Today bavuga ko Gen Mudacumura yakoreshaga imidoka y’uyu muryango kugira ashobore gukora ibikorwa bye ntawe umugenzura mu nzira za Goma, Nyiragongo na Rutchuro kuko umuryango wubashywe muri Congo, cyakora ngo nyuma yo gusanga imipaka y’u Rwanda irinzwe cyane yagiye kuba ahitwa Nyabikeri.

TEARFUND yatangiye gukorera muri Congo kuva 1986 ubu ikaba ikorana n’abafatanyabikorwa bagera kuri 11 barimo PPSSP (Programme de Promotion des Soins de Santé Primaires) wita ku buzima bw’impunzi n’imiryango yabo ububakira ubwiherero, ubagezaho n’amazi meza.

Abandi bafatanyabikorwa barimo CRC (Centre Résolution des Conflits) uteza imbere ubwiyunge ahaba habaye amacakubiri n’imitwe yitwara gisirikare, undi ni CECA-20 (Communauté Evangélique Chrétienne en Afrique) uyu ukaba wita ku gutanga ibiribwa, amashami ya TEARFUND akunze gukorera muri Kivu na Maniema

 Source :K2D

                                   
                    
    

Rédigé par Gakumba Adrien

Repost0
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :