Mugesera arashinja urukiko kumurenganya no kumuryamira

Publié le 13 Novembre 2013

Mu iburanishwa ry’urubanza rwa Dr. Leon Mugesera mu Rukiko Rukuru ku Kimihurura, uregwa yahawe umwanya wo kumva ibisobanuro by’umutangabuhamya Gashikazi Radjab ndetse anamuhata ibibazo ku buhamya yatanze, gusa Mugesera yabwiye urukiko ko rumurenganya ndetse runamuryamira ubwo rwamusabaga kureka kubaza ibibazo bidafitanye isano n’ubuhamya bwatanzwe.

Leon Mugesera n'umwunganizi we Mt. Rudakemwa (Net foto)

Leon Mugesera n’umwunganizi we Mt. Rudakemwa (Net foto)

Hari mu iburanisha rya none kuwa kabiri tariki ya 12 Ugushyingo, ubwo nyuma yo kumva ubuhamya bw’ejo hashize bwatanzwe na Gashikazi Radjab, mu gitondo cy’uyu munsi urubanza rwakomeje Leon Mugesera abaza umutangabuhamya ibibazo ku buhamya yamutanzeho.

Mu gusubukura urubanza Mugesera yahise atanga icyifuzo ko urukiko rwagerageza kwihutisha urubanza avuga ko yari afitanye gahunda n’umuganga uvura imfungwa muri gereza hagati ya saa 9h00 na saa 12h00.

Nyuma y’aho urukiko rudatesheje agaciro icyifuzo cy’uregwa ndetse rukamuha umwanya wo kubaza umutangabuhamya Gashikazi Radjab wari umuyoboke w’ishyaka PDI, Mugesera yahise atangira kumuhata ibibazo.

Bimwe mu bibazo bitari bike Mugesera yabajije uyu mutangabuhamya, harimo icy’uko yaba yibuka igihe intambara yo kwibohora yatangiriye n’aho yari iturutse n’abayitangije, umutangabuhamya amusubiza ko ari mu 1990, ikaba yari iturutse muri Uganda itangijwe n’Inkotanyi.

Yakomeje amubaza niba hari abo yaba yari azi mu nkotanyi muri icyo gihe, undi amusubiza ko ntabo, akomeza amubaza niba yibuka igihe Umunsi w’Intwari ubera, nibwo perezida w’urukiko yibukije Dr Leon Mugesera kuguma mu mbibi z’ubuhamya bwatanzwe n’uyu mutangabuhamya ku wa mbere.

Mugesera we utakiriye neza ibi byavuzwe n’urukiko ahita avuga ati “Urukiko rurandyamira, nk’uko urukiko muba mushaka ukuri natwe ni byo tugomba guharanira, ni byiza rero ko tugomba kwibukiranya bimwe mu byaranze amateka y’igihugu cyacu.”

Gusa Perezida w’urukiko yasubije Mugesera ko badakwiye gutandukira ati “Ubuhamya bwaratanzwe ibyo turimo ubu ni ukurebera hamwe ibyerekeye ubu buhamya, ibibazo umubaza ntibikwiye kujya hanze y’imbibi zabwo.”

Mugesera utanyuzwe n’iki cyemezo yahise atangaza ko arenganye aho yahise avuga mu rurimi rw’Igifaransa ati “J’ai le droit de rafraichir la mémoire du temoin,” bivuze mu Kinyarwanda ngo “Mfite uburenganzira bwo gukangura umutangabuhamya.” Aha yahise asobanura ko kubaza ibi byose atarayobewe ko bidakubiye mu buhamya ariko ari ngombwa kugira ngo yibutse umutangabuhamya ndetse arebe niba ibyo yavuze mu buhamya bwe ari ukuri.

Mugesera yabwiye urukiko ko agiye guhindura uburyo yabazagamo ibibazo bye, nibwo yahise abaza umutangabuhamya niba yaba azi Pasteri Bizimungu na Col Alex Kanyarengwe, umutangabuhamya asubiza ko ntabo azi.

Urukiko rwamusabye guhagarika ibi bibazo bidafite aho bihuriye n’ubuhamya bwatanzwe n’uyu Gashikazi Radjab, ni ko guhita atangira kumubaza ibyerekeye ijambo yavugiye ku Kabaya nk’uko byari bikubiye mu buhamya yatanze.

Ku byerekeye ijambo rya Leon Mugesera, umutangabuhamya yavuze ko yiyumviye Mugesera arivuga, ni uko Mugesera amubaza aho uyu mutangabuhamya yari atuye amubwira ko yari atuye ahitwa mu Bushiru.

Yamubajie niba yibuka abandi bafashe amagambo muri iyi meeting, umutangabuhamya asubiza ko ntabo azi kuko Mugesera akimara kuvuga iri jambo yahise ataha kuko umufasha we yari arwaye.

Mu gusoza ibibazo, Mugesera yabajije umutangabuhamya niba atarasezeranyijwe guhembwa ngo aze gushinja, umutangabuhamya amusubiza ko ibyo bitabaho ndetse n’iyo byaba atabyemera.

Nyuma yo kumva ibibazo uregwa yabazaga umutangabuhamya, urukiko na rwo rwafashe umwanya wo kugira icyo rubaza umutangabuhamya ku buhamya yatanze ashinja.

Urukiko rwamubajije niba nyuma y’aho Mugesera avugiye ijambo hari abishwe mu gace yari atuyemo ndetse niba koko bifitanye isano n’iri jambo rya Mugesera, umutangabuhamya avuga ko abantu bishwe bahari.

Yavuze ko nyuma y’ijambo uwitwaga Nzamuye yahise afatwa nk’icyitso mu gace yari atuyemo ndetse aza kwicwa muri uwo mwaka ijambo rya Mugesera ryavugiwemo.

Urukiko rukaba rwasubitse urubanza nyuma yo kumva ubuhamya n’ibisobanuro byose by’umutangabuhamya wa kane mu rubanza, Gashikazi Radjab. Urubanza ruzakomeza ku wa kane tariki ya 14 Ugushyingo, humvwa ubuhamya bw’undi mutanagbuhamya mushya uzaba ari uwa gatanu muri 28 bazumvwa.

source:Umuseke

Rédigé par Gakumba Adrien

Repost0
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :