Perezida Kabila ntashobora kurwanya FDLR mu gihe umuryango mpuzamahanga utamwemereye mandat ya gatatu

Publié le 21 Janvier 2015

Perezida Kabila ntashobora kurwanya FDLR mu gihe umuryango mpuzamahanga utamwemereye mandat ya gatatu

Perezida Kabila arasaba amahanga na Sociyeti Civile kumufasha kubona manda ya gatatu kugira ngo atange uburenganzira bwo kurasa umutwe wa FDLR nk’uko ikinyamakuru The Chimpreport kibivuga.

Mu gihe umuryango mpuzamahanga, sosiyeti sivile n’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi akomeje kwihanangiriza Kabila kudahirahira ngo yiyongeze manda ya gatatu, Perezida Kabila nawe ari kubigira iturufu yamuhesha kuguma ku butegetsi yitwaje FDLR.

Perezida Kabila avuga ko niba umuryango mpuzamahanga ushaka kurwanya FDLR ugomba kumwemerera kwiyongeza indi manda kugira ngo nawe abone gutanga uruhushya rwo kurasa FDLR. Aya makuru yavuye mu bategetsi bakuru mu buyobozi bwa Kabila hakoreshejwe ubutumwa bugufi bwa Telefoni, aravuga ko Perezida Kabila yasabye ko hagaragazwa koko niba icyi cyifuzo cye cyahabwa agaciro.

Hagati aho Loni by’umwihariko ishami ryawo rya Monusco ryagiranye ikiganiro n’abanyamakuru kuwa gatanu ushize maze ivuga ko yiteguye guha ubufasha guverinoma ya RDC mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR.

Kugeza ubu uretse ibitero ishobora kugaba mu gihe ihawe uburenganzira na RDC nta kindi ivuga ku cyifuzo cya Perezida Kabila cyo kumufasha kubona manda ya gatatu kugira ngo abone gutanga uburenganzira bwo kurasa FDLR.

Kugeza ubu ibyumweru 2 birashize umutwe wa FDLR uhawe nyirantarengwa yo kuba washyize intwaro hasi abawugize bagasubizwa mu buzima busanzwe, imiryango mpuzamahanga igizwe na SADC, ICGLR na Loni biciye mu ngabo zayo zidasanzwe bose bari bafashe umugambi wo kurasa FDLR nyuma y’itariki ya 2 Mutarama 2015.

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko Perezida Kabila yatinye gufata icyemezo cyo kurasa uyu mutwe nk’uko yotswaga igitutu na Loni.

Vuba aha muri uku kwezi Perezida Kabila yari yasabye ingabo za Loni ziri muri Kongo gutangira kugaba ibitero kuri uyu mutwe wa FDLR bitarenze tariki ya 18 Mutarama 2015. N’ubwo yasabye Loni kugaba ibitero kuri FDLR, Perezida Kabila ntiyigeze atanga icyemezo ntakuka cyo kurasa uyu mutwe.

Kugeza ubu ingabo za Loni zivuga ko zishaka guhashya uyu mutwe wa FDLR hamwe n’indi mitwe yose yitwaje intwaro ikorera muri iki gihugu ariko nyamara leta ya RDC iri gukomeza guseta ibirenge mu gutanga icyemezo cya Burundu cyo kurasa FDLR.

Mu cyumweru gishize Perezida w’Afurika y’epfo Jacob Zuma yahuye na Perezida wa Angola Eduardo Dos Santos bagirana ibiganiro mu ibanga ahanini byibanze kuri uyu mutwe wa FDLR.

Muri iyi nama Perezida Dos Santos yavuze ko FDLR ikwiriye kwamburwa intwaro ku mbaraga ko nta mishyikirano n’uyu mutwe.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo biciye kuri Twitter yavuze ko ashimira Perezida wa Angola ku kuba yumva ikibazo akagishakira umuti agamije ahanini gushakira amahoro arambye akarere k’ibiyaga bigari.

Ku kuba FDLR isaba ko Perezida Kagame yagirana ibiganiro nayo, leta y’u Rwanda ivuga ko idashobora na limwe kugirana ibiganiro n’uyu mutwe wasize ukoze Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Amakuru iki kinyamakuru gikura muri leta ya RDC aravuga ko Tanzaniya, Afurika y’epfo na Perezida Kabila batanze amacumbi ahenze muri ibi bihugu kuri aba barwanyi ba FDLR.

Ibi bihugu biraseta ibirenge mu gikorwa cyo kugaba ibitero kuri uyu mutwe wa FDLR ahanini kubera amasezerano ibi bihugu byagiranye ubwabyo ndetse n’ayo byagiranye n’umutwe wa FDLR agamije ubucuruzi.

source : rushyashya

Rédigé par Gakumba Adrien

Repost0
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :