Abakekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi baracyidegembya muri Uganda

Publié le 18 Novembre 2018

 Kabuga Felicien ushakishwa kurusha  kubera uruhare mu gutegura Jenoside

Kabuga Felicien ushakishwa kurusha kubera uruhare mu gutegura Jenoside

Amakuru yizewe aragaragaza amazina y’Abanyarwanda bakekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ariko bakaba bacyidegembya mu turere dutandukanye two mu gihugu cya Uganda nta nkomyi.

Muri aba Banyarwanda nk’uko ikinyamakuru Watchman kibitangaza harimo  Jean Baptiste Bizimungu na  Augustin Rwiririza, bombi bahoze ari abayobozi mu nzego  z’ibanze mu Rwanda mu gihe jenoside yabaga. Bivugwako bagize uruhare mu gukangurira abaturage gukora ubwicanyi.

Uyu Bizimungu yari Konsiye wa Segiteri Rwankuba muri Komini Murambi ndetse akaba yarakoranaga bya hafi na Burugumesitiri w’iyi Komini , Jean Baptiste Gatete kuri ubu wakatiwe n’urukiko rwa Arusha nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya jenoside.

Mugenzi we Rwiririza  yari konsiye muri Segiteri Ndatemwa muri Komini Murambi na we akaba yarakanguriye abaturage kwijandika mu bwicanyi. Aba bombi batuye mu Karere ka Isingiro baratunze baratunganirwa.

Mu bandi bivugwa ko batuye muri Uganda harimo  Bizimana Bernard, wari Burugumesitiri wa Komini Musange mu Ntara ya Gikongoro ( Nyamagabe). Uyu yigeze gutabwa muri yombi mu minsi ishize nyuma aza kurekurwa.

Undi ni Matemane Faustin wahoze ayobora Komini Kidaho (Burera) kuri ubu utuye Kisoro hafi n’u Rwanda

Polisi ya Uganda kandi mu minsi ishize yataye muri yombi Kanamugire Callixte  uzwi nka  Supa nyuma iza kumurekura. Uyu atuye mu Mujyi wa Kampala  ahitwa Nsambya.

Undi ni Hakizimana Bonaventure ukomoka mu Karere ka Rwamagana. Yatorotse Gereza ya Nsinda nyuma y’aho yari yarakatiwe gufungwa burundu kubera ibyaha bya jenoside byamuhamye. Ubu yibera  Sangano-Nyakivara  aho akorera ubucuruzi.

Mu bandi bakekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi baba muri Uganda harimo  Epimaque Twahirwa uzwi nka John Musana wahoze ari umuyobozi mu nzego z’ibanze muri Komini Murambi. Kuri ubu ni Umuyobozi mu nzego z’ibanze muri Uganda muri Nakivale.

N’ubwo aba bose bakekwa bataratabwa muri yombi na Uganda, u Rwanda   kuwa  18 Kamena 2016, rwashyikirije Uganda urutonde rw’abantu 137 ruriho n’ibyo bashinjwa.

Mu kugira icyo ikora, Uganda yataye muri yombi abantu batatu ndetse nyuma bararekurwa. Amategeko mpuzamahanga avuga ko abantu bakekwaho ibyaha boherezwa aho babikoreye bakaburanishwa cyangwa se bakaburanishirizwa mu bihugu barimo.

Ni nyuma y’aho ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda butangaje ko abantu benshi bakekwaho jenoside yakorewe Abatutsi bagera ku 1000 baba mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Bwiza

Rédigé par Gakumba Adrien

Repost0
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :