Masaka: Icyambu kidakora ku mazi cyari gitegerejwe na benshi kiratangira muri Mutarama

Publié le 16 Novembre 2018

JPEG - 226.7 kb
Igice cya mbere cy’icyambu cya Masaka cyaruzuye, kikazatangira gukora mu ntangiriro z’umwaka utaha

Icyambu cya Dubai kiri kubakwa i Masaka cyamaze kuzura igice cya mbere kikazatangira gukoresha mu ntangiriro z'umwaka utaha 2019.

Icyo cyambu ni cyo cya mbere sosiyete y’ubwikorezi bwo mu nyanja "Dubai Portland World" izaba yubatse ku isi ndetse kikaba icya mbere cyubatswe mu gice cy’Uburasirazuba bwa Afurika.

Umuyobozi wa Dubai Port World, Sumeet Bhardwaj, yabwiye Kigali Today ko imyiteguro yo kwakira ibicuruzwa bya mbere igeze kure.

Agira ati “Twatangiye gukora ariko gufungura icyambu ku mugaragaro biteganijwe mu ntangiriro z’umwaka utaha nko muri Mutarama cyangwa Gashyantare 2019.”

Icyambu cya Masaka cyatwaye arenga miliyari 71Frw, kikazagira uruhare mu kugabanya ibiciro by’ubwikorezi ndetse n’igihe ibicuruzwa byamaraga mu nzira. Ibicuruzwa byinjira mu Rwanda byose byanyuzwaga ku cyambu cya Mombasa muri Kenya n’icya Dar-es-Salam muri Tanzania.

Ubuyobozi bwa Dubai Port World bwasohoye itangazo rivuga ko nubwo u Rwanda rudakora ku nyanja,icyo cyambu kizarufasha kuba igihangange mu bucuruzi bwo muri Afurika, kuko ibicuruzwa byinshi bizajya binyuzwa mu Rwanda kugira ngo bigezwe mu bihugu bigomba kujyanwamo.

Itangazo basohoye rigira riti “Dufite igitekerezo cyo gukoresha Kigali nk’izingiro ry’ubucuruzi bukorerwa muri Afurika, kuko urebye u Rwanda ni igihugu gikikijwe n’ibindi bihugu bidakora ku nyanja nka Zambia, Burundi ndetse n’Uburasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.”

Icyambu cya Masaka kizafasha kandi abacuruzi bo mu Rwanda kugeza ibicuruzwa byabo ku isoko mpuzamahanga, bityo byongere agaciro k’ibyo bakora.

Ubusanzwe gukura kontineri imwe y’ibicuruzwa ku cyambu cya Shanghai mu Businwa bitwara hagati y’ibihumbi 440Frw ndetse n’Ibihumbi 880Frw, mu gihe gukura iyo kontineri ku cyambu cya Mombasa uyizana i Kigali bihita byikuba inshuro nyinshi kuko bitwara hagati ya miliyoni 2,6Frw na miliyoni 3,5Frw.

I give cyambere cy'icyo cyambu kigiye gufungurwa gifite ubushobozi bwo kwakira kontineri ibihumbi 50, kandi kikaba kizashobora kwakira kontineri zigera ku bihumbi 640 ku mwaka.

K2D

 

Rédigé par Gakumba Adrien

Repost0
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :