Havumbuwe umugambi w’u Burundi na Uganda wo guhungabanya u Rwanda

Publié le 15 Novembre 2018

 Havumbuwe umugambi w’u Burundi na Uganda wo guhungabanya u Rwanda

Amakuru yizewe agera ku rubuga Virungapost aravuga Abayobozi b’inzego z’umutekano za Uganda batangiye gufatanya n’igihugu cy’u Burundi mu mugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Mu gihe abaturanyi beza ubusanzwe bakabaye bashishikazwa n’imibereho myiza ya bagenzi babo, guverinoma z’ibi bihugu zikomeje kugaragaza ubushake bwo gukongeza urugo rw’umuturanyi kandi rushobora gushya rugakongeza n’izabo.

Aya makuru aravuga ko kuri ubu u Burundi na Uganda byatangiye ubufatanye bwimbitse bwo gushyigikira agatsiko kwose k’abanyabyaha katangiza ku mugaragaro intambara ku Rwanda, aho bivugwa ko mu gihe ibi bihugu byombi bisanzwe bivugwaho gukorana bya hafi na Kayumba Nyamwasa wa RNC, kuri ubu byatangiye no gufatanya gushyigikira umutwe w’inyeshyamba wa Paul Rusesabagina.

Uyu mutwe ni MRCD uvuga ko uharanira impinduka muri demokarasi, ni ihuriro riyobowe na Paul Rusesabagina ubarizwa mu Bubiligi.

Mbere y’uko aya makuru ajya hanze, abantu bizewe bari bemeje ko Uganda iri gutegura gufasha umutwe wa RNC wa Kayumba Nyamwasa u Rwanda rufata nk’umutwe w’iterabwoba ahagiye hagaragazwa ibikorwa by’ibanga bigamije gushyigikira uyu mutwe harimo nk’igihe hafatwaga bus yuzuyemo abantu bari bajyanywe mu myitozo ya gisirikare y’uyu mutwe muri Congo.va icyo gihe, ngo imikoranire ya RNC ndetse n’ubutasi bw’igisirikare cya Uganda (CMI) bwagize uruhare mu irekurwa ry’abo bantu bari bajyanywe mu ishyamba nyamara harimo bamwe bari babyiyemereye nk’uko Virungapost ikomeza ivuga.

​​​​​​SRC:Bwiza

Rédigé par Gakumba Adrien

Repost0
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :