Ikibazo Cye Kiroroshye, Yumvaga Ko Adakorwaho- Perezida Kagame Avuga Kuri Ingabire Na Diane Rwigara

Publié le 15 Novembre 2018

Diane Shima Rwigara na Ingabire Umuhoza Victoire

Diane Shima Rwigara na Ingabire Umuhoza Victoire

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame atangaza ko ikibazo cy’umunyapolitiki, Ingabire Umuhoza Victoire cyoroshye maze agashimangira ko Diane Rwigara we ibyo yakoze byose yabitewe no kumva ko ari ntakorwaho.

Ibi umukuru w’igihugu, Paul Kagame yabitangaje mu kiganiro kirekire yagiranye n’ikinyamakuru Libération, ubwo ku Cyumweru tariki ya 11 Ugushyingo yari i Paris yitabiriye inama mpuzamahanga ku mahoro, yahujwe n’umunsi wo kwibuka imyaka 100 ishize Intambara ya mbere y’Isi isojwe.

Ubwo yasubizaga umunyamakuru wari umubajije ku ifungwa rya Victoire Ingabire na Diane Rwigara bagiye bigaragaza nk’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, yagize icyo avuga kuri buri umwe muri aba bagore bamaze kwamamara kubera ibikorwa byabo bya politiki.

Ahereye kuri Ingabire victoire umuyoobozi w’ishyaka ritavuga rumwe na Leta, FDU-Inkingi  kuri ubu ritemewe mu Rwanda, avuga ko uyu mugore wakatiwe gufungwa imyaka 15 akarekurwa muri Nzeri ku mbabazi za perezida, urubanza rwe rwaciwe  ku rwego rw’inkiko z’u Rwanda na mpuzamahanga.

Ati “Byaturutse mu bufatanye n’ubucamanza bw’u Buholandi kugira ngo hakorerweyo iperereza, aho Victoire Ingabire yabaga mu gihe kirekire. Batwoherereje ibimenyetso byanatanzwe mu rukiko. Ikibazo cye kiroroshye.”

Kuri Diane Rwigara, uyu muyobozi yavuze ko ngo uyu mwari yishingikirije abantu benshi bo hanze bari bamushyigikiye maze bimutera kumva nta muntu wamukoraho.

Aha yagize ati “Kuri Diane Rwigara ashinjwa ko umwaka ushize yashatse kwiyamamaza, agahimba urutonde rw’abamusinyiye kugira ngo kandidatire ye yakirwe. Ikigaragara yumvaga ko adakorwaho kuko ashyigikiwe n’abantu benshi hanze y’igihugu. Si uko bitemewe ahubwo biteza ibibazo byinshi.”

Diane Rwigara ashinjwa gukora no gukoresha inyandiko mpimbano no kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.

Ku rundi ruhande, ibi byaha arabihakana akavuga ko ari iturufu Leta yifashishije kugira ngo imukumire mu kibuga politiki ikinirwamo.

Ingabire Victoire aherutsee gufungurwa kubera imbabazi za Perezida wa Repubulika, we avuga ko atigeze asaba. Yari yarakatiwe gufungwa imyaka 15 ashinjwa ibyaha birimo ibyo kugambanira igihugu agamije kukibuza umudendezo no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

src: rushyashya

Rédigé par Gakumba Adrien

Repost0
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :