Ntawahungabanya umutekano, n’abaje mwabonye isomo babonye – Col Muhizi

Publié le 11 Décembre 2018

Ntawahungabanya umutekano, n’abaje mwabonye isomo babonye – Col Muhizi

Rubavu – Nyuma y’imirwano hagati y’ingabo z’u Rwanda n’abarwanyibikekwa ko ari aba FDLR Abaturage bo mu mudugudu waCyamabuye mu kagari ka Rusura mu murenge wa Busasamana bateraniye munama y’umutekano bahumurizwa n’abayobozi ndetse n’uyobora ingabo muri aka gacewababwiye ko nta kizahungabanya umutekano wabo kuko ingabo zikomeye.

Abaturage beretswe aba barwanyi bishwe, bari bambaye imyenda ya gisirikari
Abaturage beretswe aba barwanyi bishwe, bari bambaye imyenda ya gisirikari

Abaturage ba hano bavuga ko iyi mirwano yamaze nk’iminota 30 kuko batangiye kumva amasasu saa sita na 28 z’ijoro agacogora ahagana saa saba zirenga.

Vestine Nyabirayi wo muri uyu mudugudu avuga ko atari ubwa mbere bumvise amasasu muri aka gace gusa iri joro yatinze, akabona ibyabaye bukeye aho abarwanyi yita aba FDLR baguye ari bane(4).

 Patrick Twiringirimana nawe wa hano yari kumwe na bagenzi be babiri ku irondo kandi bari bamaze no kuvugana n’abasirikare nabo bari ku irondo.

Maze ngo we na bagenzi be babona abantu bikoreye utuzigo bafite n’imbunda bambuka mu kibaya baza mu Rwanda, ngo bari bayobowe n’umuturage wambaye ikoti ryera. Umwe muri bagenzi ba Patrick bari ku irondo niwe wahise ajya kubwira abasirikare ko batewe, maze ngo babibonye bahita batangira kurasa.

Ati “ Baje ariikirongo, buri umwe yari yikoreye agatwaro afite n’imbunda. Batangiye kurasasaa sita na 25 z’ijoro, amasasu yacecetse saa saba ziri kuzura neza.”

Imirambo ine niyo yavanywe ahabereye imirwano, abandi batatu ngo abateye babasubiranyeyo
Imirambo ine niyo yavanywe ahabereye imirwano, abandi batatu ngo abateye babasubiranyeyo

Gahungu Theoneste umuyobozi w’Umudugudu byabereyemo  avuga ko amasasu yatangiye kumvikana cyane nka saa sita n’iminota 48, ngo yacecetse saa saba,  acyumva amasasu yahise ahamagara Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge.

Rédigé par Gakumba Adrien

Repost0
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :