Perezida Kagame yatunguranye mu myenda ya gisirikare nyuma y’imyaka irenga 15

Publié le 11 Décembre 2018

Perezida Paul Kagame akaba n’umugaba mukuru w’Ikirenga w’ingabo z’igihugu, yitabiriye ibirori byo gusoza imyitozo ya gisirikare yaberaga mu kigo cya gisirikare cya Gabiro.

JPEG - 45.5 kb
Perezida Kagame mu myambaro ya gisirikare

Icyatunguranye ni uko yongeye kugaragara yambaye imyenda ya gisirikare, ibintu yaherukaga ahagana mu myaka ya 2.000.

Iyo myitozo yiswe "Exercise Hard Punch" yari imaze amezi atatu, isanzwe iba buri mwaka kandi Perezida Kagame niwe uyisoza ku mugaragaro buri gihe.

Iyo myitozo yasojwe hagaragazwa uburyo intwaro zitandukanye, inini n’intoya zakoreshwa mu gutanga umusanzu kuri diviziyo y’abasirikari bari guhangana n’umwanzi.

Hakoresheje intwaro zirasa mu buryo bwose, haba izirwanishirizwa mu kirere, izirwanishirizwa ku butaka, aho bishoboka hagakoreshwa n’izirwanishirizwa mu mazi.

Imyitozo yahabwaga ingabo zo muri Diviziyo ya gatatu y’ingabo z’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Uburengerazuba iyoborwa na Maj. Gen. Alex Kagame.

JPEG - 41.7 kb
Perezida Kagame yaherukaga mu myenda ya Gisirikare mu myaka isaga 17 ishize

Rédigé par Gakumba Adrien

Repost0
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :