RDC: Urunturuntu mu nyeshyamba za Gumino zikorana n’iza Kayumba

Publié le 9 Décembre 2018

RDC: Urunturuntu mu nyeshyamba za Gumino zikorana n’iza Kayumba
bwiza.com
 

Umutwe w’inyeshyamba wa Gumino ugizwe n’Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge, bivugwa ko ukorana bya hafi n’abarwanyi ba Kayumba Nyamwasa watandukanye n’inyeshyamba z’Abarundi bakoranaga zagiye kwifatanya n’umutwe wa Mai-Mai Yakutumba.

Biravugwa ko uyu mutwe wa Gumino ukorana n’abarwanyi b’Umunyarwanda, Kayumba Nyamwasa ubarizwa mu buhungiro muri Afurika y’Epfo.

Amakuru agera kuri SosMediasBurundi dukesha iyi nkuru aravuga ko abandi barwanyi basaga 80 b’Abarundi, babarizwaga muri uyu mutwe, bafashe icyemezo cyo kwitandukanya nawo bagashinga ibirindiro byabo ahitwa Majaga muri Teritwari ya Fizi.

Impamvu z’uku kwitandukanya ntiziramenyekana nk’uko amakuru avuga, gusa ngo aba barwanyi b’Abarundi batwaye n’ibkoresho byabo bya gisirikare.

Umwe mu basirikare ba Congo wavuganye n’iki kinyamakuru yavuze ko izi nyeshyamba z’Abarundi zaba zagiranye amasezerano y’ubufatanye n’umutwe wa Mai-Mai Yakutumba ukorera mu ishyamba riri mu burasirazuba bw’agasantere ka Mboko, hafi y’aho izi nyeshyamba z’Abarundi zashinze ibirindiro byazo.

Amakuru SosMediasBurundi ifite akaba avuga ko ubusanzwe izi nyeshyamba za Kayumba Nyamwasa zituruka muri Uganda zikanyura I Burundi zigatwara bamwe mu basore b’Abarundi, Abanyarwanda n’Abanyekongo mu myitozo itangirwa ahitwa Bijabo, mu burasirazuba bwa Congo muri Kivu y’Amajyepfo aho bagera bagatangira gukorana na Gumino.

Rédigé par Gakumba Adrien

Repost0
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :