Rubavu - Abarwanyi bikekwa ko ari aba FDLR bateye mu Rwanda hakomereka umwe

Publié le 10 Décembre 2018

 

Mu masaha ya saa sita z’ijoro zo kuri uyu wa mbere tariki 10 Ukuboza 2018 ni bwo imirwano yatangiye mu mudugudu wa Cyamabuye mu kagari ka Rusura mu murenge wa Busasamana, ni umurenge uhana imbibi n’ ikibaya cya Congo.


Abaturage bavuganye na Kigali Today amasasu agitangira kuvuga, bavuze ko bakeka ko ari FDLR yateye iturutse mu kirunga cya Nyiragongo nkuko yigeze kubikora, bakavuga ari intambara yamaze igihe kigera ku isaha humvikanamo amasasu manini n’amatoya.

Umwe mu bahatuye yagize ati "Ni imirwano yatangiye saa sita z,ijoro, dukeka ko ari FDLR kuko n’igihe gishize aho hantu zagerageje kuhaterera zihagarikwa n’ingabo z’u Rwanda."

Uretse umuturage umwe bivugwa ko yakomeretse akajyanwa kwa muganga, abaturage bavuze ko bataramenya ibindi byangiritse. Cyakora ngo hari ibisasu byaguye mu yindi mudugudu y’akagari ka Rusura.

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Lt Col. Innocent Munyengango abwiye Kigali Today ko agikurikirana iby’aya makuru, tukaza kumenya neza ibyayo mu masaha ari imbere.

Kuva umwaka wa 2018 watangira iki gitero kibaye ari icya FDLR koko, cyaba kibaye icya kabiri kiburijwemo, kuko FDLR iherutse gutera ikarasa inka z’abaturage

Rédigé par Gakumba Adrien

Repost0
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :