Minisitiri Kamanzi yasabye imbabazi Abatutsi mu izina ry’Abahutu

Publié le 13 Novembre 2013

Minisitiri w’umutungo kamere, Stanislas Kamanzi yasabye imbabazi “Abatutsi kubera ibyaha bakorewe n’Abahutu”, kugira ngo abakozi ba Ministeri ayobora ya MINIRENA n’ibigo biyishamikiyeho ari byo Ikigo cyo kubungabunga ibidukikije REMA n’icyo guteza imbere umutungo kamere RNRA, nabo babashe gukurikiza iyo gahunda.

 

 

Ubwo kuri uyu wa kabiri tariki 12/11/2013 ibyo bigo byatangizaga gahunda ya Ndi Umunyarwanda nk’uko inzego zose n’abaturage bakangurirwa kuyigira umuco, Ministiri Kamanzi yavuze ko mu buzima bwe atigeze arangwa n’amacakubiri; nyamara akaba yasabye imbabazi Abanyarwanda by’umwihariko Abatutsi.

Minisitiri Kamanzi yasabye imbabazi kubera Jenoside yakorewe Abatutsi

Minisitiri Kamanzi yasabye imbabazi kubera Jenoside yakorewe Abatutsi

Bwana Kamanzi yagize ati: “…nzirikana ko Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe mu izina ry’ubwoko bw’Abahutu mbarizwamo, nagira ngo nkoreshe uyu mwanya nsabe imbabazi Abanyarwanda bose, cyane cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi kubera ibibi byose bakorewe mu izina ry’Abahutu, cyane cyane Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’ingaruka zayo.”

Yavuze ko gahunda ya Ndi Umunyarwanda ishingiye ku myumvire y’ibibazo byashenye Ubunyarwanda biturutse ku mateka mabi n’ingaruka zayo, “ku isonga hakaba Jenoside yakorewe Abatutsi bigizwemo uruhare n’Abahutu”.

Minisitiri Kamanzi yavuze ko ikigamijwe ari ugushaka ibisubizo birambye abona nk’inkingi yo kubaka Ubunyarwanda ubuziraherezo. MINIRENA n’ibindi bigo bivuga ko buri wese uzumva uruhare rwe n’ibikorwa bye mu mateka mabi yabaye mu Rwanda, akwiye kubyicuza uko bikwiye n’umutimanama we, akabyatura akanabisabira imbabazi Abanyarwanda bose, cyane cyane abo byagizeho ingaruka mbi; kandi iyi gahunda ikaba iteganijwe guhoraho no kuba umuco mu Banyarwanda.

Aba ni abakozi bakorera muri minisiteri n'ibigo biyishamikiyeho baro bitabiriye gahunda ya Ndi Umunyarwanda

Aba ni abakozi bakorera muri minisiteri n’ibigo biyishamikiyeho baro bitabiriye gahunda ya Ndi Umunyarwanda

Gahunda ya Ndi Umunyarwanda ifite ihame rivuga ko kuba Umunyarwanda atari uko umuntu yaba afite ubwenegihugu bw’Ubunyarwanda, ahubwo ngo ni “ukwiyumvamo igihugu cyawe, bikagutera ishema no kudatezuka ku butwari bwo kugikorera no kucyitangira igihe cyose bibaye ngombwa, bigashingira ku ruhare tugomba kugira mu miyoborere yacyo myiza izira amacakubiri, tukubaka n’umuco wo kwicyemurira ibibazo byacu dufatanye urunana.”

“Ikigamijwe muri iyi gahunda, ni ukugirango hatagira abamenera mu Banyarwanda nk’uko abakoloni babigenje; turashaka kwiyandikira amateka yacu aho kuyavugirwa n’abandi”, niko Umunyamabanga uhororaho muri MINIRENA, Caroline Kayonga yabisobanuye.

Fred Nyetweka, umwe mu basobanuriwe gahunda ya Ndi Umunyarwanda, akaba akorera muri RNRA we yashimangiye ati: “Abanyarwanda bari bakwiye kwigira ku Banyamerika, aho uzasanga amoko yose yo ku isi abana muri icyo gihugu nta vangura, ryaba irishingiye ku ibara ry’uruhu, ubwoko, inkomoko, ubumenyi n’ibindi.”

Abahanga mu mateka bagaragaza ko amoko Abanyarwanda bahoranye atari ay'Ubuhutu, Ubututsi n'Ubutwa

Abahanga mu mateka bagaragaza ko amoko Abanyarwanda bahoranye atari ay’Ubuhutu, Ubututsi n’Ubutwa

Amoko ngo yagizwe Abahutu, Abatutsi n’Abatwa, nyamara ngo ibi byari ibyiciro by’ubukire biri mu moko gakondo ya nyayo uko ari icyenda, nayo yari agizwe n’inzu 18; nk’uko umwanditsi w’amateka, akaba na Visi Perezida w’Inteko izirikana, Muvunanyambo Apollinaire, yabisobanuriye abitabiriye ibiganiro kuri Ndi Umunyarwanda.

 Source:Kigalitoday.com

                    
                    
     Print

Rédigé par Gakumba Adrien

Repost0
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :