Rwanda rwashyikirije ingabo za EJVM umusirikare wa Congo wari wavogereye ubutaka bw’u Rwanda

Publié le 13 Novembre 2013

Mu muhango wabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 12/11/2013, ingabo z’u Rwanda zashyikirije ingabo za ICGLR ziba mu itsinda ryitwa EJVM umusirikare wa Kongo Cpl Kasongo wambutse umupaka ku buryo butemewe agafatirwa mu Rwanda kuwa 09/11/2013 ku isaha ya saa cyenda z’amanywa mu kagari ka Byahi, umurenge wa Rubavu.

 

Ingabo za EJVM zagiye kwihera amaso aho yafatiwe yageze ku butaka bw'u Rwanda

Ingabo za EJVM zagiye kwihera amaso aho yafatiwe yageze ku butaka bw’u Rwanda

Mbere yo kwakira uyu musirikare wa Kongo, abasirikari ba EJVM babanje gusura aho yafatiwe, aho yagaragaje ko yafashwe n’ingabo z’u Rwanda yambaye imyenda itari iya gisirikare ubwo barimo kugenda ariko ntiyamenya ko yarenze umupaka.

Uwari ayobowe itsinda rya EJVM, Col Eric Mabalane ukomoka mu gihugu cya Afurika y’Epfo ashimira u Rwanda uburyo rukorana n’iri tsinda mu bikorwa rikurikirana mu karere byose.

Ikarita y'akazi ya Kasongo wo mu mutwe w'abarinda perezida Joseph Kabila

Ikarita y’akazi ya Kasongo wo mu mutwe w’abarinda perezida Joseph Kabila

Uyu musirikari yafatiwe muri metero 10 zo ku butaka bw’u Rwanda uvuye ku mukapa uhuza u Rwanda na Congo. Abagize itsinda rya EJVM bakaba banenga imyitwarire y’igisirikare cya Kongo kuko abakigize badakurikiza ikarita y’igihugu cyabo ngo bamenye aho batarenga, kuko aribo bahora bambukiranya imipaka bakaza mu Rwanda.

Umusirikare watanzwe kuri uyu wa kabiri ni uwa munani u Rwanda rushyikirije itsinda rya EJVM, benshi bakavuga ko bambukiranya umupaka batabizi.

JPEG - 44.2 kb
Col Mabalane yakira umusirikari Kasongo wa Kongo

Cpl Kasongo Senga Padou afite imyaka 32, avuka ahitwa Lubumbashi mu ntara ya Katanga, komini Kenya, ahitwa Kirwa, akaba aba mu itsinda ririnda perezida Kabila rikorera ahitwa Kinyogote aho ayoborwa na Lt Col Bakati Ericson Ndengere.

 source:K2D

               
                    
  

Rédigé par Gakumba Adrien

Repost0
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :