Umuherwe arasubiza igihembo yahawe yanga abadaha agaciro ibyo Kagame yagezeho

Publié le 30 Avril 2014

Ashish J. Thakkar, umuherwe uzwi muri Africa wabaye mu bwana bwe muri Uganda yatangaje mu mpera z’icyumweru gishize ko agiye gusubiza igihembo gikomeye yahawe na World Entrepreneurship Forum yamagana ko abakimuhaye bagaragaje gukorera mu kwaha kwa politiki y’u Bufaransa no kudaha agaciro ibyo Perezida Kagame yagejeje ku Rwanda . Ashish J. Thakkar umuherwe utuye i Dubai watangije ikigo cy’iby’ikoranabuhanga cya Mara Group gikorera mu bihugu 19 yahawe igihembo cya ‘World’s Best Young Entrepreneur’ mu Ugushyingo umwaka ushize agihawe na World Entrepreneurship Forum, ikigo cyo mu Bufaransa cyatangiye mu 2008 gitangijwe na EMLYON Business School, KPMG France na Nanyang Technological University yo muri Singapore. Nyuma yo guhabwa igihembo ashimirwa ibikorwa byo kuba intangarugero mu gukemura ibibazo bitandukanye by’ubukungu, hashize ibyumweru Ashish J. Thakkar ahawe icyo gihembo yandikiye abategura icyo gikorwa abasaba ko mu bandi yumva bakwiye igihembo harimo Perezida Paul Kagame w’u Rwanda. Yasabaga ko Perezida w’ u Rwanda yashyirwa mu bashobora kwegukana igihembo cya ‘Policy Maker’ kizatangwa i Lyon, France mu Ukwakira 2014. Kuri we, politiki za Perezida Kagame nizo zatumye u Rwanda rumenyekana mu Isi ya Business ndetse ngo bigaragazwa na raporo ya Doing Business ikorwa na Banki y’Isi aho u Rwanda ruri ku mwanya wa kabiri ku hantu horohereza abashoramari muri Africa, ndetse u Rwanda rukaba rugaragaza impinduka zitangaje mu bukungu no kuzamuka kugaragara kw’ubukungu ku kigero cya 7% mu myaka 10 ishize. Umuherwe Ashish we na Bob Diamond wahoze ayobora Barclays Bank y’Ubwongereza (1996 – 2012) ni abaherwe baherutse gushora imari yabo mu Rwanda aho mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mata baguze imigabane imwe muri Banki ya BRD ya Leta y’u Rwanda. Ashish J. Thakkar ati “Impunduka zitangaje ziri no mu buzima bw’abanyarwanda ntabwo zabayeho nk’impanuka, zagezweho kubera politiki nziza z’ubuyobozi bwa Kagame, ubu uri mu bayobozi beza ba Africa. Niyo mpamvu nta gushidikanya nagize mu gutanga Paul Kagame nk’ukwiye kiriya gihembo.” Ibi ni ibiri mu ibaruwa uyu muherwe yandikiye World Entrepreneurship Forum nk’uko bitangazwa na Forbes Magazine. Mu ntangiriro z’uyu mwaka iriya Forum yemeje guha icyo gihembo Perezida Kagame ndetse ngo inavugana n’ibiro by’umukuru w’igihugu. Ariko nyuma, ibyo kumuha iki gihembo byaje guhagarara kubera impamvu za politiki, zifite aho zihuriye n’ibyo Perezida Kagame yatangaje muri uku kwezi kwa Mata, na mbere yaho gato, mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku ruhare rw’U Bufaransa mu byabaye mu Rwanda. “Ibyo ntekereza ni uko ibijyanye na Politiki byose World Entrepreneurship Forum itagombye kugendera kuri ibyo ngo ireke kwemera no gushima iby’umuyobozi runaka yagezeho. Ubu nta kindi nakora uretse kubasubiza igihembo cyanyu.” Ni ibiri mu ibaruwa ya Ashish J. Thakkar Src:Umuseke

Rédigé par Gakumba Adrien

Repost0
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :